00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank yoroje abarokotse Jenoside inka z’asaga miliyoni esheshatu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 May 2017 saa 09:54
Yasuwe :

Abagize inama y’ubutegetsi ya Equity Bank, bahaye imiryango 20 y’Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Karere ka Gisagara inka za kijyambere zifite agaciro ka miliyoni esheshatu n’ibihumbi 400 (6.400.000frw).

Iyo miryango yorojwe inka, irimo irindwi yo mu Murenge wa Musha, irindwi mu Murenge wa Gikonko n’itandatu yo mu Murenge wa Ndora. Buri nka ifite agaciro k’bihumbi 320 Frw.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki 3 Gicurasi 2017, mu Murenge wa Musha, umwe muri itatu ituwemo n’abacitse ku icumu bahawe inka.

Kanamugire Eric utuye mu Murenge wa Musha na Habineza François wo mu wa Ndora, bombi bahawe inka, bahurije ku gushima bavuga ko kuba borojwe bizabafasha kwiteza imbere.

Kanamugire ati “Ndishimye, nari mbayeho nabi, ntabona agafumbire ariko ubu ngiye kukabona, umusaruro wiyongere.”

Habineza ati “Ubu ndishimye kuba Equity itwibutse. N’abagaho nta kagurube cyangwa agahene none mbonye inka, ndishimye. Ngiye kuyorora ibyare mbone amata, agafumbire n’ibindi kandi noroze n’abandi.”

Umuyobozi muri serivisi za banki zikorana n’ibindi bigo muri Equity Bank, Mutwara Kahiga Ezra, yavuze ko gutera inkunga abacitse ku icumu ari ukubafasha kubaho neza.

Yagize ati “Muri gahunda yo kuvuga ngo ntuzabeho utariho, hari gahunda Leta yatangije ya Girinka. Natwe nka Equity Bank, turi abafatanyabikorwa ba Leta; twahisemo kwifatanya kugira ngo tworoze abacitse ku icumu bo muri Ndora, Gikonko na Musha, tubafata mu mugongo, tuboroza kugira ngo murusheho kubaho kandi neza.”

Yakomeje avuga ko begereye FARG ikabereka urutonde rw’abarokotse bakeneye gufashwa, bakaba aribo baherwaho bahabwa ubufasha.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Gasengayire Clémence, yasabye abacitse ku icumu bahawe inka kuzifata neza.

Ati “Turabasaba ko ziriya nka babahaye, uwo igiriye mu rugo ashimishwe no kubyuka ayibona mu kiraro, umuturanyi nawe ashimishwe no kuyibona aho kuko ntizagirira akamaro uwayihawe gusa. Murabizi ko muri gahunda ya Girinka, ihabwa umwe nawe akoroza abandi. Niyo mpamvu buri wese agomba kuba ijisho ryayo.”

Iki gikorwa cyakurikiwe n’umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wabereye ku cyicaro cy’iyi Banki mu Mujyi wa Kigali.

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank, Hannington Namara, yagize ati “Kwibuka bitubere umwanya wo gutekereza neza. Twibuke ariko twiyubakamo imbaraga zidufasha guhangana n’ibibazo ariko tukagira n’umwanya wo kureba aho twavuye n’ibyo tumaze gukora mu maboko ya buri munyarwanda tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’igihugu, bikaduha imbaraga zo kutwereka ko n’ubundi twakora n’ibirushiseho, twagira ubuzima bwiza, ntiduheranwe n’agahinda, tugatanga imbabazi ku batugiriye nabi, tukubaka umuryango nyarwanda bikaduha imbaraga n’icyizere cy’ahazaza.”

Equity Bank imaze imyaka isaga itanu ikorera mu Rwanda. Isanzwe itera inkunga imiryango y’abacitse ku icumu mu bikorwa bitandukanye biyifasha kuva mu bukene no kwiteza imbere. Umwaka ushize, yari yahaye amazi imiryango y’Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Abagize Inama y'ubutegetsi ya Equity Bank boroje abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Gisagara
Abayobozi ba Equity bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Musha, rushyinguyemo imibiri igera ku 2558
Aba bayobozi basuye ibice binyuranye by'urwo rwibutso
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Imiryango 20 y'abarokotse Jenoside niyo yorojwe inka na Equity Bank
Abagenewe inka bazihabwa n'ubuyobozi bwa Equity Bank
Habineza François avuga ko inka yahawe izamufasha kwiteza imbere
Kanamugire ashimangira ko inka yahawe izamufasha kubona ifumbire izatuma yiteza imbere
Equity Bank yoroje abacitse ku icumu inka 20
Abaturage b'imirenge ituwemo n'abahawe inka, basabwe kuzitaho kugira ngo zizabagirire akamaro bose
Mutwara Kahiga Ezra avuga ko Equity Bank itera inkunga abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubafasha kubaho neza
Visi Meya, Gasengayire Clémence, yasabye abahawe inka kuzazifata neza no koroza bagenzi babo
Nyuma yo koroza inka abarokotse b'i Gisagara, abakozi n'abayobozi ba Equity Bank bitabiriye umugoroba wo kwibuka
Abayobozi ba Equity Bank bacanye urumuri rw'icyizere
Umuyobozi wa Equity Bank, Hannington Namara, yibukije buri wese ko kwibuka bikwiye kuba umwanya wo gutekereza neza hagamijwe gutera imbere

Amafoto: Evariste Nsengimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages