Amakuru y’iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Erdoğan yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Turikiya ku wa Kane tariki 27 Kanama 2026.
Perezida Erdoğan yagaragaje ko umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere, avuga ko Turikiya “izakomeza ubufatanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bijyanye n’inganda z’igisirikare.”
Yashimye kandi imbaraga ziri gushyirwa mu guhosha umwuka w’ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko ashyigikiye uburyo impande zombi ziri gukemura ibibazo binyuze mu biganiro.
Perezida Erdoğan yavuze ko Turikiya ishyigikiye inzira iganisha ku guhosha amakimbirane no gushakira ibisubizo birambye ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC.
Ikiganiro hagati ya Perezida Kagame na Erdoğan kibaye mu gihe u Rwanda na Turikiya bikomeje guteza imbere umubano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu by’umutekano.
Umubano w’u Rwanda na Turikiya ushingiye ku nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, umuco, ingufu, ubushakashatsi n’umutekano. Uyu mubano warushijeho gukomera nyuma y’uko u Rwanda rufunguye Ambasade i Ankara mu 2013, na Turikiya igafungura Ambasade i Kigali mu 2014, bituma imikoranire hagati y’ibihugu byombi irushaho gutera imbere.
Mu myaka yakurikiyeho, ubufatanye bw’u Rwanda na Turikiya bwagiye bwaguka, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.
Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwavuye ku gaciro kari hafi ya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika mu myaka ya 2000, bugera hafi kuri miliyoni 500 z’amadolari.
Mu ruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye muri Turikiya muri Mutarama 2025, u Rwanda na Turikiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo itangazamakuru n’itumanaho, iperereza ku mpanuka n’ibibazo bikomeye by’indege za gisivili, radiyo na televiziyo ndetse n’ikoranabuhanga mu gisirikare. Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza gushaka amahirwe y’ubufatanye, mu gihe Perezida Erdoğan na we yavuze ko urwo ruzinduko ari indi ntambwe nshya mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!