00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese koko Evode Uwizeyimana yahunze igihugu?

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 12 August 2015 saa 02:12
Yasuwe :

Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwizwa inkuru y’uko Umunyamategeko Evode Uwizeyimana, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amatego yahungiye muri Canada.

Gusa abatangazaga ibyo, ntibagaragaza icyaba cyaramuteye guhunga nyuma y’uko agarutse mu Rwanda agahita anahabwa imirimo mu nzego bwite za Leta.

Nyuma y’ayo makuru, Uwizeyimana yatangarije IGIHE ko yagiye muri Canada mu kiruhuko kigufi cy’ibyumweru bitatu, gusura umuryango we, ndetse akaba azagaruka mu Rwanda kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 18 Kanama 2015.

Uwizeyimana yavuze ko na we amaze iminsi ine abona amakuru amwandikwaho avuga ko yaba yarahuze u Rwanda, ariko na we akaba yaratunguwe.

Yagize ati “ibyo bihuha nanjye narabibonye bimaze iminsi irenga 4 byandikwa kuri internet binavugwa kuri bya bi Radiyo by’inkorabusa. Ariko icyo nakubwira ni uko ibi ari ibihuha bikwirakwizwa n’abarwayi bo mu mutwe, bitungiwe n’iyi serumu y’ibihuha.”

Umunyamategeko Uwizeyimana na we yatunguwe no kwibona mu Itangazamakuru bavuga ko yahunze igihugu

Yavuze ko ari muri Canada mu kiruhuko umukozi wa leta yemererwa n’itegeko, yongeyeho ko nta mpamvu n’imwe yamutera guhunga u Rwanda.

Ati “Ubu ni igihe cyo gukorera u Rwanda si igihe cyo kuruhunga, kuko nta mpamvu n’imwe.”

Yavuze ko kuwa kabiri ku isaha ya saa moya z’umugoroba ku isaha y’i Kigali azaba ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Amakuru y’uko Evode Uwizeyimana yagiye mu kiruhuko cy’akazi ateganyirizwa n’itegeko nk’abandi bakozi ba leta yemejwe kandi n’umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugura amategeko Madame Judith Mbabazi.

Yagize ati “Evode yagiye mu kiruhuko cy’ibyumweru bitatu nkuko biteganywa kandi azagaruka mu cyumweru gitaha. Ubwo rero abavuga ko yahunze sinzi aho babikura.”

Evode yagarutse mu Rwanda avuye muri Canada mu mwaka wa 2014 ndetse ahita agirana ikiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko yaje gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda.

Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages