Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabitangajke ubwo yasozaga amahugurwa y’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere, abahwiturira kujya barangwa n’ubushishozi mu gutanga amasoko ya leta.
Avuga ku ifungwa rya bamwe mu bayobozi bakurikiranwaho gukoresha nabi umutungo wa leta yagize ati “ Ruswa, kwigwizaho umutungo ni byo bidusenyeye. Ese kuki mujya mu maboko ya polisi, mwagumye mu yanyu?”
Minisitiri Busingye yakomeje agira ati “Ni byiza kugisha inama mu gihe utumva amasezerano akubiye mu isoko rya leta rihabwa ba rwiyemezamirimo.”
Minisitiri Busingye atunga urutoki ba rwiyemezamirimo batanga ibitabo by’amasezerano byiganjemo inyungu zabo kuruta uko bakwita ku nyungu za leta, akomeza asaba aba bashinzwe kuyatanga, kujya bishyura ba rwiyemezamirimo ari uko na bo bamaze kwishyura abakozi bakoresha.
William Rukundo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gatsibo, avuga ko we na bagenzi be bishimiye ko bahuguwe uburyo amasezerano y’amasoko ya leta ategurwa, akurikiranwa nuko ashyirwa mu bikorwa.
Avuga ko hari ba rwiyemezamirimo babagusha mu mutego bityo ngo ukumva umuyobozi runaka yatawe muri yombi.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Amasezerano dushyira mu bikorwa akenshi ba rwiyemezamirimo baraducurika cyangwa buri muntu akayategura areba inyungu ze aho kureba inyungu za leta.”
Rukundo William ahamya ko nta muyobozi w’akarere udasinya amasezerano, mu gihe nyamara ngo ateguwe nabi ashobora kumushyira mu bibazo.
Ati “Iyo amasezerano ateguwe nabi ariko utabigizemo uruhare, ubushake cyangwa uburangare, wowe wayateguye uba ubifitemo inyungu, ni cyo Minisitiri yadushishikarizaga kwirinda ahubwo tukaba maso.”
Amahugurwa y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere yateguwe na Minisiteri y’ubutabera, abaye nyuma y’aho hamaze iminsi humvikana itabwa muri yombi ry’abayobozi b’uturere ndetse n’abandi, bakurikiranyweho gucunga nabi no kunyereza umutungo wa leta.



















TANGA IGITEKEREZO