00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese kuvukira mu cyaro, hari icyo byongera ku ishyaka ry’umuhanzi nyarwanda?

Yanditswe na

Eddie Claude Mudenge

Kuya 30 May 2013 saa 01:17
Yasuwe :

Iki ni ikibazo cyibazwa na benshi cyane mu bakurikiranira hafi amakuru ku buzima bw’abahanzi, aho usanga benshi mu bahanzi cyane cyane banamenyekanye kurusha abandi, baravukiye mu byaro, ndese abenshi bakaba banageze mu Mujyi ejo ubundi. Ntabwo bibuza na bamwe kwemeza ko abavuye mu cyaro ari bo kenshi usanga bigaruriye isoko rya muzika, kurusha ba kavukire b’umujyi!
Aha umuntu yatanga urugero ku musore wamenyekanye cyane hano mu Rwanda, ndetse umuziki we ukaza no kurenga imipaka, uyu nta (…)

Iki ni ikibazo cyibazwa na benshi cyane mu bakurikiranira hafi amakuru ku buzima bw’abahanzi, aho usanga benshi mu bahanzi cyane cyane banamenyekanye kurusha abandi, baravukiye mu byaro, ndese abenshi bakaba banageze mu Mujyi ejo ubundi.
Ntabwo bibuza na bamwe kwemeza ko abavuye mu cyaro ari bo kenshi usanga bigaruriye isoko rya muzika, kurusha ba kavukire b’umujyi!

Aha umuntu yatanga urugero ku musore wamenyekanye cyane hano mu Rwanda, ndetse umuziki we ukaza no kurenga imipaka, uyu nta wundi akaba ari Tom Close, aho yumvikanye kuri imwe mu ma radiyo avugira hano i Kigali, avuga ko ngo avuka mu cyaro mu Ntara y’Uburasirazuba, mu cyahoze ari Umutara! Nyamara kuri ubu, uyu musore yaramenyekanye cyane, ndetse yanatwaye ibihembo bitandukanye nka PGGSS, akaba ari n’umwe mu bahanzi bakunzwe mu Mujyi wa Kigali.

Si uyu gusa kuko itsinda nka Uraban Boyz, Knowless, Danny Vumbi, Diplomate, n’abandi benshi bavuka mu byaro!.

Umuhanzi Kamichi, usibye kuba afite inkomoko mu Karere ka Ruhango, afite n’inkomoko na none ahitwa i Maraba, aha hakaba hazwi kubera ubuhinzi bwa Kawa bwateye imbere cyane, uyu muhanzi arakunzwe cyane, ndetse kandi yateye imbere akigera muri Kigali, ku buryo bugaragararira buri wese!

Mu kiganiro na Igihe.com, umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boyz, witwa Safi, yavuze ko impamvu umuntu ava mu cyaro yagera i Kigali akamenyekana cyane, ari uko aba agomba gukora cyane, kugira ngo agere ku rugero rw’abandi!
Yagize ati: “ Twavuye i Butare tuzanywe n’akazi, kuko nyine nta kindi cyari cyatuzanye twagombaga gukora!iyo rero winjiye muri iyo mood [soma mudu] yo gukora cyane, hari igihe ukora, Imana nayo yagufasha ugahirwa rwose!”

Platini Nemeye wo mu itsinda rya Dream Boyz, ubusanzwe ufite inkomoko ahitwa i Cyahinda, ho mu Karere ka Nyaruguru, Mu cyahoze ari Komini Nyakizu, yavuze ko burya akenshi impamvu umuntu akunda kuva mu cyaro, yagera mu mujyi agahirwa, ari uko burya mu byaro hakunda kuba ho ukwitabira umurimo, ku rwego ruri hejuru.

Yagize ati: “Iyo ubyirutse ugasanga abantu bakora, nawe urakora!ntugire n’ikindi umbaza, iyo niyo soko nyayo yo gukunda umurimo kugeza ubu”

Gusa iyo ugendeye kuri ibi byose aba bahanzi baba batangaza, usanga koko ko kugeza ubu ntawabura kwemeza koko ko aba bahanzi bagiye bavukora mu byaro, bakoze cyane ku buryo bugaragara! Ariko n’ubwo baba baravukiye ahantu hatandukanye, ntibibuza ko n’iyo basubiye yo gusura, usanga abantu babashagaye, bifuza kubareba no kubakoraho.

Benshi batangajwe n’ukuntu uwitwa Mico The Best yageze I Butare, bari muri Primus Guma guma Super Star, maze agafata Imodoka, akerekeza ahitwa mu matyazo, i Huye, ngo agiye kureba abantu bari baturanye atarajya i Kigali!

Si mu Rwanda gusa, kuko abaririmbyi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abenshi usanga baravukiye mu byaro, ariko nyuma bakaza gukora ikinyuranyo kigaragara! Aha umuntu yavuga nka Rihana, umuraperi ukomeye Jay Z, Justin Bieber, n’abandi!

Tom Close ari kumwe n'umukunzi we
Knowless
Danny Vumbi
Urban Boyz
Kamishi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages