00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Jeannette Kagame na mugenzi we basuye abihangiye imirimo i Addis Ababa

Yanditswe na
Kuya 18 April 2015 saa 08:35
Yasuwe :

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko agirira muri Ethiopia, Umufasha wa Perezida wa repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame na mugenzi we Roman Tesfaye wa Ethiopia, basuye imishinga itandukanye yahanzwe mu Mujyi wa Addis Ababa.

Imishinga basuye harimo uruganda rw’inkweto rwitwa Sole Rebels rwatangijwe n’umugore w’umunya Ethiopia witwa Bethlehem Alemu, rwubatse izina ku isi, rukoresha ibikoresho byo muri Ethiopia nk’impu n’ipamba kandi rwahaye akazi abantu 120.

Abafasha b’abakuru b’ibihugu banasuye ibumbiro n’ikigo cyo kudoda cya Muya gikora imyenda idozwe n’intoki n’ibiseke, kikaba gikoresha abakozi nibura 300.

Indi mishinga basuye ni ingoro y’igihugu ya Ethiopia n’ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutumva rifashwa n’umufasha w’umukuru w’igihugu cya Ethiopia, Roman Tesfaye.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umufasha we bagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Ethiopia, bakaba bararusoje kuri uyu wa gatanu tariki 18 Mata 2015.

Nadanu Jeannette Kagame na Madamu Tesfaye basura abakora iby'ubugeni
Madamu Jeannette Kagame yakirwa na mugenzi we ku kibuga cy'indege i Addis Abeba
Perezida Kagame na Madamu bageze i Addis Abeba kuwa kane w'iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages