Ni mu ruzinduko rw’iminsi 3, iryo tsinda ry’abantu umunani riyobowe na Minisitiri ushinzwe guteza imbere abagore n’abana, Demitu Hambisa Bonsa, aho kuri uyu wa Gatatu basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, Ikigo gitanga serivisi zikomatanyije ku bakorewe ihohoterwa (Isange One Stop Center ku Kacyiru) n’Ikigo Gahaya Links, ahakorera abagore bakora ubukorikori n’ubugeni ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
By’umwihariko, nyuma yo gusobanurirwa serivisi zo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuri Isange One Stop Center, zirimo kubakira, kubasuzuma, kubagira inama mu bijyanye n’amategeko hashingiwe ku ihohoterwa bakorewe, kubavura no kubaha imiti ituma badatwara inda cyangwa ngo bandure vurusi itera SIDA, Minisitiri Hambisa yavuze ko hari ibyo yabonye igihugu cyabo cyavugurura kirebeye ku Rwanda.
Yagize ati “Twaje mu Rwanda hamwe n’iri tsinda kugirango rudusangize zimwe muri serivisi za Isange One Stop Center n’ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Twabonye uko ibibazo byinshi bikemurwa, inama n’ubufasha mu by’ubuvuzi uwahohotewe akenera bihatangirwa. Igihugu cyacu cyarabitangiye ariko ntabwo biri ku murongo neza. Ndumva twize byinshi birimo uko Polisi ifatanye n’izindi nzego nk’iz’ubugenzacyaha, abacamanza, abaganga na Minisiteri ifite mu nshingano abagore mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Asobanura impamvu bahisemo u Rwanda, Minisitiri Hambisa yavuze ko uretse kuba rufitanye umubano udasanzwe na Ethiopia, ari n’intangarugero ku isi mu kurwanya ihohoterwa.
Ati “u Rwanda ni urugero rwiza ku bihugu byinshi bya Afurika ndetse n’ibindi byose ku bijyanye no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kurengera uburenganzira bw’umwana. Turamutse twigiye ku Rwanda, ntakabuza tuzatsinda.”
Yavuze ko muri Ethiopia, bimwe mu bibangamiye uburenganzira bw’umwana n’umugore birimo gushaka batarakura, gufatwa ku ngufu, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi kandi ko bakora uko bashoboye mu kubikumira babinyujije mu bukangurambaga no kubahiriza amategeko ababikoze bagahanwa.



















TANGA IGITEKEREZO