Ethiopian Airlines yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike u Rwanda rufashe umwanzuro wo kongera gufungura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, nyuma y’amezi ane cyari kimaze kitakira indege zitwara abagenzi kubera COVID-19.
Ethiopian Airlines ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yishimiye kongera gufungura ingendo zayo zijya mu Rwanda.
yagize iti “Tunejejwe no gutangaza ko twongeye gusubukura ingendo zacu z’indege zijya i Kigali, #flyEthiopian #Rwanda.”
Uku gusubukura ingendo z’indege za Kigali kwa Ethiopian Airlines kuje mu gihe Qatar Airways nayo yatangaje ko yasubukuye ibikorwa byayo mu Rwanda nyuma y’igihe nayo yari imaze idakora ingendo zo mu Rwanda kubera COVID-19.
Muri Werurwe nibwo Ethiopian Airways yari yatangaje ko ihagaritse ingendo z’indege mu bihugu 30 kubera icyorezo cya COVID-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!