Minisitiri Uwizeyimana yabitangaje kuri uyu wa 3 Ukwakira 2019 ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku miterere y’ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, bwagaragaje ko muri rusange abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe mu mahanga biganjemo abantu ku giti cyabo, imiryango, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki.

Imwe mu mbogamizi bugaragaza mu bijyanye no kubakurikirana no kubashyikiriza ubutabera harimo kuba ibihugu bimwe bivugwa cyane mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba bidafite amategeko ahana icyaha cy’ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko amasezerano ahari avuga ku gukumira, guhangana no guhana icyaha cya Jenoside, ingengabitekerezo, abahayihakana n’abayipfobya ariko guhana usanga bitubahirizwa uko bikwiye.

Ati “Guhana biri mu mutwe (w’amasezerano) mbona ntacyo bivuze, muyasomye yose ntaho musanga ingingo ihana. Ni ukuvuga ngo afite icyuho cyayo.”

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko uburyo Sena isanzwe yifashisha bwo gusaba buri gihugu bifitanye ubushuti kwinjiza mu mategeko yacyo ahana icyaha cy’ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bugoranye ku buryo yakwiga niba hatashyirwaho amasezerano ahubwo hagakorwa ubukangurambaga bwo kugira ngo biyemeze.

Ati “Ndimo kwibaza niba nta buryo nk’u Rwanda dukwiye gutekereza tunyuze mu nzira za dipolomasi, tugaca mu buryo bwo kumvikana n’ibihugu byinshi, aho kugenda twumvisha buri gihugu kugira ibyo bashyira mu mategeko yabyo tukaba twatekereza mu buryo bwo kureba niba hadakwiye kubaho amasezerano mpuzamahanga ahuriweho n’ibihugu, bikazakangurirwa kuyemeza.”

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko icyo gihe u Rwanda rwazaba rubonye inzira yoroshye aho gukomeza ubu busa n’ubugoranye.

Ati “Iyo igihugu cyemeye kwemeza amasezerano nk’ayo, kiba kiyemeye mu mategeko yacyo. Byaba inzira yoroshye kuko sinibaza ko gukomanga ku miryango y’ibihugu 193, dusaba ko buri kimwe gishyira mu mategeko yacyo ingingo zihana ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside. Nibaza ko ari inzira igoye twahisemo cyangwa sinzi niba iyo yarageragejwe bikanga.”

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko u Rwanda rufite ibihugu bicuti byinshi by’ibihangange bishobora gutegura ayo masezerano hamwe n’abahanga hakarebwa uko yemezwa.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yagize ati “Ibyo Minisitiri avuga birakorwa ariko ntushobora kugira amasezerano n’ibihugu byinshi wibagiwe akorwa hagati y’ibihugu bibiri. Mu gihe ushaka igikorwa kigira ingaruka ku bihugu byinshi, ugomba gukoresha igihuriweho n’ibihugu bibiri.”

Yavuze ko n’iyo igihugu gishaka amajwi mu muryango mpuzamahanga, amajwi uyashakira ku gihugu kimwe kimwe.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2016-2019, bwakiriye dosiye z’abantu bakekwaho ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 1680 bari mu gihugu ariko ko bavuye mu 114o mu mwaka ubanza bakagera muri 350 muri Kamena 2019.

Minisitiri Uwizeyimana (ibumoso) asanga Guverinoma ikwiye guhindura imikoranire n’amahanga mu gushakisha abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Uwizeyimana (ibumoso) asanga Guverinoma ikwiye guhindura imikoranire n’amahanga mu gushakisha abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]