Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwibutse abari abacungagereza n’abandi bari abakozi ba za gereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 18 Gicurasi, hagaragazwa ko hatazwi abari bafungiye muri za gereza bishwe muri Jenoside.
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yavuze ko hibukwa abari abacungagereza n’abari abakozi ba za gereza hirya no hino mu gihugu 12 bamaze kubonerwa imyirondoro ariko avuga ko hari Abatutsi bari bafunze batigeze bamenyekana ngo bibukwe nabo.
Yagize ati “Hari ibibazo byibazwa mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, haba mu bakozi no mu bagororwa. Abo tureba uyu munsi ni abashoboye kuboneka. Hari abandi tutazi ariko ikibazo cyibazwa n’abantu benshi, kiragira kiti ‘Mbese ubundi mu magereza nta bantu biciwemo bazira Jenoside? Ku ruhande rumwe tubona igisubizo ariko kituzuye. Hari abahiciwe bazira ko ari ibyitso by’Abatutsi mu 1994. Tugasanga abo nabo barazize Jenoside, kuko yarategurwaga.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yasabye ko inzego zitandukanye zifatanya, hagakorwa ubushakashatsi, ayo mazina akamenyekana.
Yagize ati “Ikijyanye no kumenya Abatutsi baba bariciwe mu magereza, ese umubare wabo, amazina yabo byaba bizwi? Hakwiye ubushakashatsi bwimbitse. Nubwo abantu bagiye basenya ibintu byose kugera aho utabona amakuru agaragaza amazina y’abari bafunzwe mbere ya Jenoside no kugira ngo hamenyekane ibyaha bari bafungiye n’imyirondoro byabo, abantu bagerageza.”



















TANGA IGITEKEREZO