Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, amazi n’Isuku (EWSA) kiratangaza ko hari bamwe mu bacuruza amazi bujura kandi bagahenda abaturage. Abo batungwa agatoki kuba bacuruza amazi ku buryo butemewe n’amategeko kandi ku kiguzi cyikubye inshuro 10, ku mafaranga abemewe na EWSA bagurishaho.
Mu kiganiro abayobozi ba EWSA bagiranye n’abanyamakuru, basobanuye ko iki kigo gihangayikishijwe n’abantu batandukanye biba amazi, bakayagurisha amafaranga akubye inshuro 10 igiciro gisanzwe.
Iki kibazo cyagarutsweho cyane gishingiye ku bantu bacuruza amazi batigeze bagirana amasezerano n’iki kigo, bakareka amazi mu mahema yabigenewe, bakayagurisha ku mafaranga menshi ari hagati ya 50 na 100, mu gihe abakorera ku tuzu tw’amazi bose bagirana amasezerano na EWSA yo kugurisha ijerikani ya litiro 20 ku mafaranga icumi yonyine.
Ikindi kibazo cy’aba bacuruzi ngo n’uko hari igihe bafungira amazi abandi bafatabuguzi, kugira ngo abure mu gace runaka bagamije ko babona icyashara.
Ubuziranenge bw’ayo mazi burakemangwa
Abayobozi batandukanye ba EWSA batangarije abanyamakuru ko bakemanga ubuzirange bw’aya mazi abikwa muri mahema, amaramo igihe kirekire. Ruterana Lucien, Umujyanama w’umuyobozi mukuru wa EWSA yagize ati “uretse kuba bizamura ibiciro uko biboneye, bakanafunga amazi aho bazi afungirwa, ubuziranenge n’isuku yayo ntiyizewe.”
Ruterana yakomeje avuga ko usanga bateza ibibazo, ibi bikaba byarabaye aho bafunze amazi mu bice bitandukanye bya Kanombe, Nyamirambo, Samuduha n’ahandi.
Ubuyobozi n’abaturage barasabwa guhagurukira iki kibazo
Ruterana yakomeje asaba ko abayobozi batandukanye ko bafasha EWSA guhangana n’iki kibazo kimaze gukomera, mu gihe abaturage bavoma ayo mazi basabwa kwirinda kuyagura ku giciro gihanitse, ahubwo bagana ahari utuzu ducururizwaho amazi ku giciro gito. Bagasaba ikigo gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro nk’ikigo kigena ibiciro gufasha guhangana n’iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO