00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Exim Bank y’u Bushinwa igiye gutera inkunga abikorera mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 June 2019 saa 12:40
Yasuwe :

Minisitiri w’imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko banki y’u Bushinwa itera inkunga ubucuruzi mpuzamahanga, Export-Import Bank of China, yagaragaje ubushake bwo gutera inkunga ibikorwa by’abikorera mu Rwanda.

Minisitiri Dr Ndagijimana yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro n’abayobozi b’iyi banki i Beijing, nk’uko The New Times yabyanditse.

Minisitiri Ndagijimana ari mu Bushinwa hamwe n’abandi bayobozi basaga 80 bo muri za minisiteri zo mu bihugu bya Afurika, mu nama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro y’inama iheruka ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika, FOCAC.

Iyo nama y’iminsi ibiri yafashwe nk’amahirwe yo kuganira k’umubano wa Afurika nu Bushinwa, kureba imbogamizi zirimo n’uburyo wanozwa kurushaho hagamijwe inyungu ku mpande zombi.

Minisitiri Ndagijimana yanagize umwanya wo kuganira n’ubuyobozi bwa Export-Import Bank ku buryo ishobora gutera inkunga urwego rw’abikorera mu Rwanda.

Ati “Twaganiriye na Export-Import Bank of China, tureba uburyo iyi banki ishobora kwagura inkunga zayo zikagera no mu rwego rw’abikorera mu Rwanda, tugiye gukorana byahafi kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa.”

Yongeyeho ko ibi bari kubikora nk’uburyo bushya, kuko ubusanzwe hibandwaga ku mishinga ya leta, ariko ubu hifuzwa ko inafasha mu mishinga y’abikorera.

Yakomeje ati “Tugiye gutunganya uburyo bizakorwa. Ubwo bushobozi buzatangwa binyuze muri banki zitandukanye, bikazafasha abikorera kubona inguzanyo z’igihe kirekire kandi ku nyungu iri hasi.”

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ahanini bizafasha urwego rw’abikorera mu bucuruzi bujyana no gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Ati “Urwego rwacu rw’abikorera rwateye imbere mu myaka ishize ariko urugendo ruracyari rurerure. U Bushinwa bufite isoko rinini, nta kabuza ko inkunga yabo izadufasha kugera kuri iryo isoko mu buryo bumwe cyangwa ubundi ndetse binatange umusanzu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.”

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Theoneste Ntagengerwa, yavuze ko iyi nkunga izafasha kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imwe mu mishanga y’abikorera yagiye idindira kubera ibibazo by’amafaranga.

Harimo nk’umushinga wo kubaka ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, aho babonye ikibanza ariko bakananirwa kubaka.

Minisitiri Ndagijima yashimangiye ko u Rwanda n’u Bushinwa byungukiye mu mubano mwiza umaze imyaka myinshi, ndetse warushijeho nyuma y’ingendo abakuru b’ibihugu byombi baheruka gukorera muri ibi bihugu.

U Bushinwa busanzwe buha u Rwanda inkunga yibanda ku bikorwa remezo nk’imihanda n’inyubako. Hari imihanda myinshi irimo kubakwa ku nkunga ya Guverinoma y’u Bushinwa, nk’umuhanda Rusizi-Karongi-Rubavu. Bunatera inkunga iyubakwa n’iyagurwa ry’imihanda muri Kigali ingana na kilometero 54.

Mu cyumweru gishize hasinywe andi masezerano hagati yu Rwanda nu Bushinwa, yo kubaka umuhanda Giporoso- Kabuga ungana n’ibilometero 10.

Igihugu cyu Bushinwa kandi gitera inkunga guverinoma yu Rwanda bu bijyanye n’ubuzima, nk’ingunga bugenera ibitaro bya Masaka na Kibungo.

U Bushinwa butera inkunga ibikorwa bitandukanye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages