Ubusanzwe BK Insurance itanga ubwishingizi burebana ahanini n’ibishingiye ku mpanuka, ibyago ndetse bishingiye ku mitungo nk’imodoka, inyubako n’ibindi bikorwaremezo.
Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’uyu mwaka ryanitabiriwe n’abamurika basaga 500 barimo n’abaturutse mu bigo bitandukanye byo muri Afurika, aho bikomeje kumurikira abakiliya babyo ibyo bikora no kubagezaho serivisi.
BK General Insurance na yo yahisemo kugeza serivisi zayo ku bitabira ibikorwa by’imurikagurisha ry’uyu mwaka, berekwa amahirwe ari mu gukorana n’ubwishingizi bwa Banki ya Kigali mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Umu-agent wa BK Insurance, Mushayija David, yabwiye IGIHE ko bahisemo kugana muri Expo 2022 mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya babo.
Ati “Ikintu twiteze muri iyi Expo 2022, ni uko abantu batari batuzi bagiye kumenya serivisi zacu kurushaho. Hari abumvaga Banki ya Kigali bagahita bumva kubikuza no kubitsa amafaranga gusa, ariko ubu benshi bari kumenya ko hari ishami ry’ubwishingizi turi kubasobanurira kandi twizeye ko tuzongera abakiliya.”
Mushayija yavuze ko umwihariko w’ubwishingizi bwa Banki ya Kigali ari uko ikomera ku isezerano yagiranye n’umukiliya wayo ku buryo hatabaho gutinda gutabarwa mu bihe bihe by’ibyago kandi bikorwa ku biciro byiza.
Kugeza ubu ubwishingizi bwa Banki bwishingira ibintu binyuranye birimo imodoka z’ubwoko butandukanye nk’ubwishingizi bw’imodoka, ubw’inyubako ndetse n’ubw’abakozi.
Banki ya Kigali kandi yahisemo kwishingira impanuka z’inkongi y’umuriro zikunze no kwibasira inzu z’ubucuruzi, ibiro ndetse n’inzu zo kubamo.
Ku bakora ingendo mpuzamahanga na bo ubwishingizi bwa Banki ya Kigali bwabatekerejeho bubazanira ubwishingizi bugurwa n’aberekeje mu mahanga mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho gusiragira mu gihe cy’impanuka cyangwa ibindi byago.
Uretse abakora ingendo zo mu mahanga ariko Banki ya Kigali yishingira n’abakora ubucuruzi kuko ubu bwishingizi bwishingira n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa by’umwihariko ibinyuzwa mu mazi (marine cargo) n’ibindi.
Mu gihe hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bakora ubuhinzi usanga ibikorwa bibwerekeye bitishingirwa ku kigero gishimishije, ubwishingizi bwa Banki ya Kigali bwahisemo gukorana n’abahinzi n’aborozi kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu.
Ubu bwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi buri mu bigamije gufasha Abanyarwanda gutera imbere no gutinyuka imishinga y’iterambere ariko yishingiwe mu rwego rwo kwirinda ibihombo biterwa n’ibiza cyangwa imihindagurikire y’ikirere.
Sosiyete y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali kandi igaragaza ko Abanyarwanda bari bakwiye gutinyuka kwishingira ibikorwa byabo binyuranye kuko impanuka itera itateguje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!