Kuba gikorera mu bihugu abanyarwanda bakunze kunyuzamo ibicuruzwa byabo nko ku byambu bya Dar saalam muri Tanzania na Mombasa muri Kenya ni kimwe mu byo ubuyobozi bwa Mayfair Insurance Rwanda buvuga ko abanyarwanda bari bakwiye kwishimira bagashinganisha ibicuruzwa byabo bituruka kuri ibyo byambu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ngarambe Frank, Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, yagaragaje ko bafite umwihariko kuko ari ikigo gikorera mu bihugu bitandukanye kandi aho wagera hose ufashwa utarindiriye gusubira mu gihugu wafatiyemo ubwishingizi.
Yagize ati “ Ikigo cyacu cy’Ubwishingizi ni mpuzamahanga, waba uri Kenya, Tanzania, Zambia ufashwa nk’aho waba uri mu Rwanda kuko porogaramu zacu ziba zikugaragaza nk’umukiriya.”
Yakomeje agira ati “ Icyo twabwira abantu haba hano muri iri murikagurisha n’abandi banyarwanda muri rusange ni ukutugana tukabaha ubwishingizi bujyanye n’igihe tugezemo kandi bubasha kubasubiza ibyabo mu gihe bahuye n’amakuba y’impanuka cyangwa ibindi bibazo bitateguwe byahungabyanya ubukungu bwabo.”
“Duha agaciro cyane abakiriya bacu,tubaha serivisi zinoze kandi ku gihe, twishyura impanuka zaba izo mu muhanda cyangwa inkongi z’umuriro mu gihe gito kandi tugafasha abakiliya bacu kumva neza ndetse no gusobanurirwa ibijyanye n’ubwishingizi kandi bikubiye mu masezerano tugirana nabo kugira ngo nihaba impanuka biborohere kuyimenyekanisha ndetse no kwishyurwa vuba hatabayeho gutinda byagira ingaruka mbi ku mucuruzi cyangwa undi mu mukiriya wese.”
Ngarambe agaragaza ko kuba iki kigo cyarahawe igihembo n’ikigo mpuzamahanga kitwa Global Credit Rating(GCR) ku bijyanye no kuba abanyamwuga mu murimo wo gutanga ubwishingizi ndetse no kwishyura impanuka vuba ibyo bigomba guha icyizere gikomeye abanyarwanda ndetse n’abanyahanga bakorera mu gihugu kugira ngo baze kubagana bizeye umutekano uhagije wabo n’ibyabo.
Ati “ Dufite ubumenyi n’ubunararibonye, ni ibintu tumazemo imyaka 12 kandi twagiye twegukana ibihembo byo kwishyura vuba abakiriya bacu ntibasiragire ahubwo bagakomeza ibikorwa byabo, na ho ni byo bituranga.”
“Waba uri umucuruzi muto cyangwa munini, waba ufite inzu yawe wiyubakiye waba ufite ikinyabiziga cyawe waba se ushaka kujya mu mahanga turagushishikariza kutugana ngo tuguhe ubwishingizi butazagutenguha.”
Ikoranabuhanga ryoroshya akazi muri Mayfair
Bagamije gufasha abakiriya kudatakaza umwanya bashakisha serivisi biro by’iki kigo, Mayfair Rwanda irimo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo igihe ukeneye serivisi ubaha idosiye yawe ikubiyemo ibisabwa, ibindi bakabyikurikiranira.
Ati “ Niba hari impanuka cyangwa ibyago byabaye, si ngombwa ko uza kutureba wohereza ibisabwa ukoresheje telefoni cyangwa email natwe abakozi bacu bakabisuzuma ugasubizwa byihuse.”
Uretse kuba ikigo Mayfair gikorana n’ibyambu bitandukanye kinakorana n’ibigo bikora ingendo zo mu kirere ku buryo umukiriya nta kibazo ahura na cyo aho yaba ari hose.
Kuri ubu gikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako yitwa Makuza Peace Plaza mu igorofa rya kabiri ndetse kikaba gifite gahunda yo gufungura amashami yacyo mu ntara zitandukanye mu gihe gito.
Ukeneye ubundi busobanuro wabandikira kuri [email protected] cyangwa ukabahamagara kuri +250788125011/+250788125010



















TANGA IGITEKEREZO