N’ubwo umubare w’abitabira imurikagurisha muri rusange wiyongera cyane mu mpera z’icyumweru bitewe n’uko abantu baba babonye umwanya, EXPO ya 2014 yagize umwihariko kuko abayisura buri munsi biyongereho 30%.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruvuga ko umubare w’abitabira Expo 2014, buri munsi wiyongeraho hafi 30% ugereranyije no mu myaka yashize.
Bamwe mu bamurika ibikorwa muri Expo bavuga ko by’umwihariko irushaho kwitabirwa cyane mu mpera z’icyumweru.
Ku ruhande rw’abacuruza bo bavuga ko nibura mu masaha ya nimugoroba ari ho batangira kubona abaguzi. Ikindi kivugwa n’abitabira iyi Expo, ni uko ngo nta mafaranga ahagije aboneka muri iyi minsi, bagakeka ko byaba biterwa n’uko ababyeyi bari hafi gusubiza abana ku mashuri.
Nsabimana Clovis, umusore wavuganye na IGIHE muri Expo, yavuze ko impamvu abantu bitabira Expo cyane muri weekend kurusha indi minsi, ari uko ari wo mwanya baba babonye, kuko mu yindi minsi baba bari mu mirimo itandukanye.
Naho ku bijyanye n’ibura ry’amafaranga yavuze ko ubukungu bwifashe nabi muri rusange, gusa ngo mu gihe cya Expo basiba kubona ayo kugura ibintu bihenze, ariko ayo gusabana n’inshuti n’imiryango yabo ngo ntabura, mu gihe ku bindi bicuruzwa ngo asanga ibiciro nta tandukanirizo ririmo ugereranije no ku masoko asanzwe, mu gihe baba biteze ko Expo igabanya ibiciro.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa PSF, Hannington Namara, avuga ko imurikagurisha ry’uyu mwaka ritandukanye n’ andi yaribanjirije, akavuga ko umubare w’abaryitabira ushobora kuzaruta uwo mu yindi myaka.
Namara avuga ko n’ubwo hari abavuga ko ititabirwa cyane atari ko bimeze kuko ku munsi Expo ngo ishobora gusurwa n’abantu babarirwa hafi mu bihumbi 15 na 20, naho mu gihe cya weekend bakaba bagera no ku bihumbi 30.
Yavuze ko mu myaka yashize Expo itarenzaga ibihumbi 230 nk’igiteranyo cyose cy’ ababaga bayitabiriye, PSF ikaba ivuga ko ubu iyo mibare yazamutse, aho ngo ishobora no kurenga abo bateganya muri uyu mwaka.
Intego ya PSF muri iyi Expo ikaba kwari ukugera ku bihumbi 250 by’abitabira.
Hannington yasabye Abanyarwanda kwitabira Expo muri iyi minsi ya nyuma yegereje isozwa ryayo kuko bashobora kuboneramo ibyiza byinshi birimo n’igabanuka ry’ibiciro rikunze kugaragara mu minsi ya nyuma.
Iri murikagurisha risigaje iminsi ine, rikaba rizasozwa ku mugaragaro kuwa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2014.
Ushaka kureba amafoto y’uko imurikagurisha ryitabiriwe cyane kuri uyu wa Gatandatu, kanda hano.



















TANGA IGITEKEREZO