Ibicuruzwa byagabanyirijwe ibiciro ni amasabune, amavuta arimo asigwa ku munwa (lipstick), akoreshwa mu bihe by’izuba kugira ngo uruhu rutangirika, imibavu ihumura (deodorants), n’ibindi.
Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Sebamed, Uwimana Yvonne, yabwiye IGIHE ko iri gabanuka ry’ibiciro ku bucuruzwa bikomeje gukundwa na benshi rizarangirana na Expo.
Yagize ati “Hano expo irimo iragenda neza, abakiliya turi kubabona kandi n’abandi bari kubwirana kuko dufite amavuta yihariye, atagira ingaruka ku muntu wayisize. Nakubwira ko amavuta yitwa ‘Anti-stretch mark cream’ akuraho amaribori, abantu b’igitsinagore bari kuyagura cyane kandi ni ibintu twishimira kuko tuba duhaye umuntu icyo yabuze. Andi navuga nayo akunzwe ni ayitwa Moisturising body lotion atuma uruhu rurekeraho kuyaga.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwereka abakiliya ko ibicuruzwa byabo byizewe hari uducupa duto tw’ayo batanga ku buntu kugira ngo babanze bayagerageze.
Sebamed iri kumurika amavuta y’ubwoko butandukanye arimo ayitwa Repair Lotion atuma umuntu asa neza, uruhu ntiruvuvuke, aya ashobora no gukoreshwa n’abarwayi ba diyabete mu gihe uruhu rwabo rutangiye guhindana.
Ku wa Gatandatu kandi Sebamed iri mu bafatanyabikorwa bakomeye b’irushanwa ryo guhitamo umukobwa urusha abandi uburenga mu gihugu (Miss Rwanda) yakiriye Elsa Iradukunda watowe mu 2017 aho iri kumurikira ibicuruzwa byayo.
Muri uku kwezi Sebamed izamuha igihembo yamwemereye we n’ukurikirana inyungu se (manager) cyo kubatembereza i Burayi gusura uruganda rwayo.
Miss Iradukunda Elsa yavuze ko kuva yatangira gukoresha amavuta n’isabune ya Sebamed yagize uruhu rwiza cyane.
Ubusanzwe ibicuruzwa bya Sebamed biboneka muri za farumasi zose ndetse no mu maguriro manini mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu.
Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788530353.



















TANGA IGITEKEREZO