Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19, nibwo hatangijwe uburyo bwo kwishyura umusanzu wa mituweli hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ni nyuma y’uko RSSB n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’uturere (LODA) bihuje umurongo na Rwanda Online ifite serivisi ya ‘Irembo’ ndetse na ‘MobiCash”, kugira ngo bijye byoroha kubona amakuru umuntu atanyuze mu nzira nyinshi.

Ubwo IGIHE yasuraga ahari kumurikirwa ibikorwa bya RSSB i Gikondo ahasanzwe habera Expo, Viviane Akili, Umukozi wo mu biro by'itangazamakuru yatangaje ko bakoranye na Mobicash na Irembo kugira ngo barusheho korohereza abifuza guhita bishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Serivisi zose dusanzwe dutanga ziri gutangirwa hano, ariko by’umwihariko murabizi ko muri uyu mwaka wa 2018/19 twatangiye kwishyura mituweli dukoresheje ikoranabuhanga. Niyo mpamvu twatumije abafatanyabikorwa bacu kugira ngo Umunyarwanda ugera hano abe yafashwa kwishyura.”

Yakomeje avuga ko kandi uretse kuba bari gusobanurira abantu uburyo bo ubwabo bashobora kwiyishyurira mituweli banyuze kuri *909# ubundi, bari no kubibutsa amahirwe bahawe yo kwishyura umusanzu bagahita batangira kwivuza.

Ati “ Ubusanzwe umwaka wa mituweli warangiraga muri Kamena, wakwishyura undi musanzu ukabanza gutegereza ukwezi kugira ngo utangire kwivuza. Uyu mwaka ariko RSSB yatanze amahirwe ko kugeza muri Nzeri buri wese wishyuye umusanzu azajya ahita atangira kwivuza atabanje gutegereza. Ni amahirwe tubahamagarira kubyaza umusaruro.”

Nkurunziza Théogène, Umukozi wa Irembo yavuze ko abasura ibikorwa bya RSSB muri Expo bari kwerekwa inzira kwishyura binyuramo bakaba babyikorera, ababyifuza bagafashwa guhita bishyura ku buryo bataha bakemuye ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu baturage bitabiriye imurika barimo Nyiringoga Innocent bavuze ko bishimiye kuba RSSB yabegereje serivisi zo kwishyura mituweli, n’izindi iki kigo gisanzwe gitanga kuko biri gutuma badatinda mu mayira, kandi bagataha bazi igisubizo ku busabe bwabo aho gutaha ngo bazagaruke kubaza uko bimeze.

Umuturage uzi icyiciro cy’ubudehe arimo yishyura umusanzu we ku mu Agent wa Irembo cyangwa wa Mobicash, Umurenge Sacco, cyangwa akabyikorera yifashishije umwe mu mirongo y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda. RSSB igaragaza ko kugeza ubu imisanzu ya mituweli imaze kwishyurwa ku kigero kiri hejuru ya 48%.

RSSB kandi iri gutanga izindi serivisi zirimo amakarita yo kwivuza ku bakoresha RAMA, kureba uko imisanzu y’ubwiteganyirize ihagaze, kwiteganyiriza ku bushake n’izindi.

Kuri stand ya RSSB hari gutangirwa serivisi zose z'iki kigo
Kuri stand ya RSSB hari gutangirwa serivisi zose z'iki kigo
Umukozi mu biro bishinzwe itangazamakuru muri RSSB, Viviane Akili yashishikarije Abanyarwanda kwishyura vuba kuko bahita batangira no kwivuza
Umukozi mu biro bishinzwe itangazamakuru muri RSSB, Viviane Akili yashishikarije Abanyarwanda kwishyura vuba kuko bahita batangira no kwivuza

[email protected]