Ihuriro ry’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza (FAGER: Forum des Associations Générales des Etudiants du Rwanda), muri gahunda yo kubaka inzu 100 ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangiye gusizwa ibibanza by’aho bazubaka inzu 20 mu karere ka Ruhango. Amatafari yarangije kubumbwa hatangiye ibikorwa byo kubaka. Akarere gashima iki gikorwa gasanga cyagombye kuranga n’urundi rubyiruko.
Ibi bibanza byasijwe mu kagari ka Musamu, mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Ruhango, ku wa gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2013, mu gikorwa cy’umuganda rusange wa buri kwezi.
Abanyeshuri barenga 500 bitabiriye icyo gikorwa, basije ikibanza bafatanyije n’abatuye aka karere. Igikorwa wabonaga cyishimiwe kuko cyarangwaga n’inzenya z’abanyeshuri, ariko na none bakuyemo inkweto bagakunja amapantalo bagakora.
Komezusenge Daniel, Umuyobozi wa FAGER yavuze ko nk’abanyeshuri bicaye hamwe bagashaka uburyo bahuza ibitekerezo, bagakora ibikorwa bigamije kubaka igihugu nk’urubyiruko; bitandukanye n’ibyaranze urubyiruko rwakoresheje mu gusenya igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Muri iki gikorwa, twakusanyije inkunga hirya no hino, tumaze kugera amafaranga arenga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Tuzubaka muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali, inzu 20 z’abarokotse Jenoside batishoboye.”
Komezusenge yakomeje avuga ko bagishakisha inkunga hirya no hino mu gihugu, ku buryo uwayigira yayibashyikiriza. Ku ruhande rw’abanyeshuri ngo bo ntako batagize, kuko ngo ubusanzwe abanyeshuri nta mafaranga bakunze kugira.
Guhitamo Intara y’Amajyepfo, ni uko n’izindi zandikiwe ariko akaba ariyo isubiza mbere, bityo hatangwa ibibanza mu karere ka Ruhango. Hateganyijwe kubaka inzu 100 mu gihugu hose, buri ntara ikazubakwamo inzu 20. Icyo gikorwa gikorerwa mu karere gafite abarokotse Jenoside batishoboye bafite ibibazo by’amacumbi kurusha abandi.
Awaah Fred, umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’aba banyeshuri muri Afurika (All Africa Students Union-AASU) ukomoka muri Ghana, yatangajwe n’ibi bikorwa by’abanyeshuri.
Yagize ati “Ibi bikorwa ntibisanzwe, biratangaje, guhuza abanyeshuri bangana batya bubakira abadafite amacumbi, tuzabiharanira.”
Yakomeje asaba urubyiruko bagenzi be gukora mu gihe bagifite imbaraga, ibikorwa by’indashyikirwa kuko ngo nibatsindwa Afurika izaba itsinzwe kandi batsinda Afurika nayo ikazaba itsinze.
Yunganiwe na mugenzi we Murray Isabel ukomoka muri Zambia, wavuze ko iwabo bakora ibikorwa byo gusura abagororwa n’abarwayi mu bitaro, ariko bataragera ku gikorwa nk’iki cyo kubakira abatishoboye.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, yavuze ko ibikorwa by’uru rubyiruko bihamagarira n’urundi ruri hirya no hino mu gihugu no muri Afurika, guhagurukira ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abatishoboye.
Yakomeje avuga ko byerekana ubwitange budasanzwe. Yagize ati “n’ubwo nta mafaranga bakunze kugira, ariko batweretse ko bafite imbaraga zo gukora kandi babigezeho.”
Yashishikarije urubyiruko kwirinda amacakubiri bakiyubakira Afurika, ifite icyerekezo cyiza cy’ubukungu no gushyira hamwe. Yanemereye iri huriro ubufatanye mu kubaka izo nzu.
Mu karere ka Ruhango abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye badafite amacumbi bagera kuri 51, hakaba hari inzu 30 zuzuye batangiye guhabwa hakaziyongeraho n’izo 20. Mugeni yavuze ko mu bikorwa by’aka karere bateganya n’izindi zizahabwa abatishoboye, barimo abirukanwe muri Tanzania.
Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa baturutse muri Ghana, Sierra Leone, Uganda, Zambia n’u Rwanda, by’umwihariko amashuri makuru na za kaminuza byo mu Rwanda hafi ya yose akaba yari ahagarariwe.



















TANGA IGITEKEREZO