Iyi nsakazamashusho yigenga mu Rwanda Family TV iraza kwerekana umukino uteganyijwe hagati ya Liverpool yo mu Bwongereza ndetse na Besiktas yo muri Turkey akaba ari umukino wo kwishyura mu mikino ya Europa League aho igeze muri 1/16 cy’irangiza.
Umukino ubanza wabereye Anfield Road mu gihugu cy’u Bwongereza warangiye Liverpool yakiniraga iwayo itsinze Besiktas igitego 1-0.
Kuri uyu mugoroba Besiktas iraza kuba yakiriye Liverpool, i Istanbul muri Turkey guhera saa mbili z’umugoroba Family TV ikaza kuba yerekana uyu mukino urimo kuba (Live).
Gukurikirana uwo mukino kimwe n’indi y’anarushanwa atandukanye ku mugabane w’u Burayi, ni amahirwe ku batunze decoderi za Star Times, kuko Family TV igaragara ku murongo (Chanel) wa 128.
Mu mateleviziyo yose yigenga akorera mu Rwanda, Family TV ni yo yonyine yemerewe kwerekana iyi mikino muri uyu mwaka wa 2014-2015.



















TANGA IGITEKEREZO