00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FAO yahuguye Abanyarwanda ku guhangana n’inzige

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 14 April 2020 saa 07:53
Yasuwe :

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) ribinyujije muri Komisiyo ishinzwe kurwanya inzige (CRC) ryahuguye abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu rwego kwitegura guhangana n’inzige igihe zagaragara mu Rwanda.

Amahugurwa yabaye kuva kuwa 9 kugeza 13 Werurwe 2020 yitabirwa n’abantu 20 barimo abakozi b’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB, abayobozi bashinzwe ubuhinzi mu turere tw’Intara y’Iburasirazuna n’Amajyaruguru n’abo mu ruganda rukora imiti yica udukoko, Agropy.

Nubwo nta nzige ziragera mu Rwanda igihugu kigomba kwitegura. FAO ikaba yaratanze ayo mahugurwa muri gahunda yo kwitegura kuzirwanya igihe zagaragara.

Hashize igihe inzige nyinshi zigaragaye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, zirya ibihingwa bitandukanye. Mu bihugu bituranye n’u Rwanda zageze muri Uganda, Kenya na Tanzania, bikwiye gutuma u Rwanda rwitegura.

Amahugurwa yakozwe mu buryo bubiri, harimo amasomo yo mu ishuri no kujya kuyashyira mu ngiro mu Karere ka Nyagatare, gashobora kwibasirwa n’inzige kubera ikirere n’ubutaka bwaho.

Abahuguwe bahawe amasomo, ku miterere y’inzige, kumenya kuzivumbura aho zikekwa no kuzirwanya hakoreshejwe uburyo bwo gutera imiti butigeze bukoreshwa Rwanda.

Uhagarariye FAO mu Rwanda, Gualbert Gbehounou, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bwo gufata ingamba zo kurwanya inzige, avuga ko FAO izakora ibishoboka mu gufasha u Rwanda kwitegura ibyo byonnyi.

Umuyobozi wa FAO-CRC, Essam Mahmoud Khalifah yagize ati “FAO ishyigikira ko igihugu cyitegura guhangana n’inzige. Iyaba ibihugu byose byagiraga gahunda byakoresha igihe inzige zaba zibigezemo.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi muri RAB, Izamuhaye Jean Claude, ni umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa.

Ati “Ubumenyi twungutse tuzabusangiza abandi mu nzego zitandukanye. Dufatanyije aya mahugurwa n’ibindi bikorwa, ndatekereza inzige zinjiye mu Rwanda twabasha kurengera abahinzi.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) nayo iherutse guhugura abahinzi na ba Agoronome ndetse ikaba ifite gahunda yo guhugura benshi mu rwego rwo kugwiza imbaraga mu guhangana n’inzige igihe zagaragara.

Inzige ntiziragera mu Rwanda ariko igihugu kivuga ko gifite ubushobozi bwo guhangana nazo ziramutse zihageze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages