00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FAO yamuritse uburyo bushya bwifashishwa mu kurwanya nkongwa hatangijwe ibidukikije

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 December 2018 saa 01:29
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango wabibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), ryazanye uburyo bushya buzajya bwifashishwa n’abahinzi mu kurwanya nkongwa hatangijwe ibidukikije.

Ubu buryo bukaba bwatangirijwe mu Karere ka Rwamagana, ahahuriye abahinzi 60 batoranyijwe mu turere dutandatu twakunze kwibasirwa na nkongwa aritwo; Rwamagana, Nyagatare, Kayonza, Nyamagabe, Nyanza na Muhanga.

Abahuguwe bakaba beretswe uburyo bushya bwo gukoresha porogaramu ishyirwa muri telefoni, ubundi ikakwereka nkongwa zose ziri mu murima ukamenya uko uzirwanya wifashishije akadobo uzajya ushyira mu murima karimo ikinini gifite impumuro nk’iy’ikinyugunyugu cy’ikigore.

Iki kinyugunyugu ni cyo gikwirakwiza amagi mu murima ayo magi akavukamo nkongwa. Ibinyugunyugu byose biri mu murima nibyumva iyo mpumuro bizajya bishaka kugera kuri cya kigore bifatirwe muri wa mutego w’akadobo.

FAO ivuga ko ubu buryo butazangiza ibidukikije nk’ubusanzwe, kuko rimwe na rimwe imiti isanzwe ikoresha usanga yica nkongwa ariko ikanangiza ibindi byinshi.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwahombye toni ibihumbi 10 000 biturutse kuri nkongwa idasanzwe yagaragaye mu gihugu ndetse harinzwe kwifashisha ingabo z’Igihugu mu kuyirwanya, zikoresha za kajugujugu mu gutera imiti.

Icyo gihe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze ko bari biteze umusaruro w’ibigori ungana na toni ibihumbi 208 ariko kubera nkonga idasanzwe yibasiye ibigori babonye umusaruro ungana na toni ibihumbi 108.

Uwamariya Jeannette usanzwe ari umuhinzi wo mu Karere ka Kayonza yabwiye IGIHE ati “Ubundi nkongwa yajyaga iza tutabizi igahita idufatirana ugasanga turajya kugura imiti yararangije kwangiza ibigori ariko ibi bikoresho FAO yaduhaye icyo bigiye kudufasha, ni uko tuzajya tumenya mbere ko nkongwa yageze mu mirima yacu tukaba twabasha kuyikumira hakiri kare.”

“Imbogamizi byaduteraga nk’abahinzi nuko iyo twamaraga gutera ibigori nkongwa yabyangizaga hakiri kare, tugakoresha imiti myinshi ariko ugasanga ntacyo byatanze, akenshi wanasangaga iyo miti inangiza ubuzima bwacu ndetse n’ibidukikije.”

Avuga ko nkongwa yatumye umusaruro we ugabanuka cyane kuko ngo yari yiteze gusarura toni imwe ariko kubera nkongwa ngo yasaruye ibiro 700 kuri are 10.

Sahabu Philipo usanzwe ari umuhinzi w’ibigori nawe yabwiye IGIHE ko iyo mitego igiye gutuma bazajya bajya guhinga ahantu bafite amakuru ko hari nkongwa, ku buryo bazajya banamenya uko bahangana nayo.

Yakomeje asobanura ko “Imitego twahawe ntabwo ifata nkongwa ahubwo ifata bya binyugunyugu bitera amagi abyara nkongwa, nitumara gusanga ibinyugunyugu byafashwe mu mutego ari byinshi, tuzamenya ko mu bigori byacu twibasiwe na nkongwa nyinshi bityo bitume tubasha kuyirwanya hakiri kare.”

FAO yahaye aba bahinzi telefoni 60 zirimo porogaramu izajya yifashishwa mu kureba niba mu mirima yabo harimo nkongwa. Iyi porogaramu n’iyi mitego bikaba bigiye gukwirakwizwa hirya no hino mu bahinzi kugira ngo n’abandi bahinzi bayikoreshe.

Uyu niwo mutego witezweho kurwanya nkongwa utangije ibidukikije
Uwamariya Jeannette avuga ko uyu mutego uzamufasha kugera ku musaruro yifuza utangijwe na nkongwa
Abahinzi babanje guhugurwa uko bazajya bakoresha porogaramu ya telefoni ndetse n'umutego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages