Ni nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko urugo rw’Umugaba Mukuru wa FARDC, Général Christian Tshiwewe, rwagoswe bitegetswe n’uyobora ishami rya gisirikare mu biro by’Umukuru w’Igihugu kandi ko n’abandi bantu bo muri Haut-Katanga, iwabo wa Moïse Katumbi, bari guhigwa.
Gen. Tshiwewe akomoka i Lubumbashi muri Haut-Katanga, aho byitezwe ko Katumbi uri mu bakandida bahataniye kuyobora RDC akura amajwi menshi.
Ni amakuru yasanishijwe n’andi avuga ko i Lubumbashi hoherejwe abasirikare benshi bo mu mutwe urinda abayobozi bakuru, bivugwa ko na bo bagiye “gukanga” abahatuye mu gihe hari impungenge ko bashobora kwigaragambya, umukandida wabo Katumbi abaye adatsinze amatora.
Umuvugizi wa FARDC, Général Major Sylvain Ekenge Bomusa, kuri uyu wa 24 Ukuboza yatangaje ko televiziyo zirimo Nyota TV ziri gutangaza amakuru agamije kuroga, guhungabanya, guca intege no gucamo ibice iki gisirikare, hagamijwe inyungu za politiki.
Gen Maj. Ekenge yasobanuye ko FARDC itivanga muri politiki kandi ko hagize abasirikare bayo bivangamo, yabafatira ibihano bishingiye ku mategeko.
Kuri Gen Tshiwewe, Gen. Frank Ntumba uyobora ishami rya gisirikare mu biro bya Tshisekedi n’abandi bayobozi muri FARDC, Gen. Maj. Ekenge yasobanuye ko bari gukora neza inshingano zose bafite nk’uko bazihawe n’Umugaba w’Ikirenga, Perezida Félix Tshisekedi.
Nyota TV, mu butumwa yaraye ishyize hanze isubiza Gen Maj. Ekenge, yo yatangaje ko itigeze itangaza aya makuru, ahubwo ko byakozwe n’umuyoboro w’amakuru wayiyitiriye.
Umuyobozi w’iyi televiziyo ikorera i Lubumbashi, Frederic Kitenge Kinkumba, yagize ati“Mu bubasha bwanjye nk’umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo Nyota, ndahakana ibi birego. Ndamagana igikorwa kigamije guharabika cyakorewe ku mbuga nkoranyambaga, ku rukuta rutari rwo rwa Facebook ruriho ikirango cy’icyiganano.”
Umwuka mubi hagati ya FARDC n’ibinyamakuru ututumbye mu gihe komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI, yatangiye gutangaza amajwi y’Abanyekongo batoreye imbere mu gihugu.
Hari impungenge z’uko muri RDC hazaba imyigaragambyo ikomeye kuko abakandida benshi batananiye umwanya w’Umukuru w’Igihugu bamaganye imigendekere yayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!