Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda FARG kigiye kongera umubare w’abatishoboye yahaga inkunga y’ingoboka n’amafaranga yiyongere kugera ku 50,000.
Ubusanzwe FARG yageneraga utifashije amafaranga 7,500 ku kwezi nk’inkunga y’ingoboka, ariko mu kiganiro kihariye na IGIHE, Ing Theophile Ruberangeyo Umuyobozi wa FARG yavuze ko bamaze iminsi bayongereye igera ku mafaranga 50,000 buri kwezi, ariko haherewea ku bantu 147.
Yagize ati “Hamaze kubarurwa abafite ibibazo byihariye bagera kuri 1,462, ariko abagera kuri 147 bo twatangiye kubaha ingoboka ya 50,000 buri kwezi”
Ruberangeye akomeza avuga ko mu cyumweru gitaha FARG n’abandi bafatanyabikorwa barimo CNLG, IBUKA, AVEGA, MINALOC, Polisi n’ingabo bazatangira igikorwa cyo kugenzura niba abo 1,642 bose bakeneye ubufasha ku bw’ibibazo byihariye.
Gusa avuga ko baramutse basanze bose bafite ibibazo byihariye kandi bikeneye ubufasha, nta kabuza nabo bazatangira guhabwa 50,000 by’ingoboka buri kwezi,
ati “Tuzagenda tugera kuri buri muntu aho atuye, turebe imibereho ye, niba ari incike koko, niba ashaje cyane, abo tuzabona bose tuzatangira kubaha ingoboka y’ibihumbi mirongo itanu buri kwezi.”
Ruberangeyo avuga ko muri icyo gikorwa cyo kubasura bazanareba imibereho yabo nyirizina, ndetse n’ubundi buryo bafashwa mu buryo burambye.
“Usibye n’amafaranga tuzareba niba batuye ku matongo yabo, niba bashobora guhabwa ubufasha rusange aho batuye, dushobora kuzabashakira abantu bo kubitaho (abasosiyari) tuzareba niba twabashakira abakozi, cyangwa twabubakira igikumba bakajya borora.”
Ubusanzwe ingoboka yatangwaga na FARG yabaga iva ku 7,500 ikagera ku 10,000 ariko ntirenge hejuru ya 15,000 ku kwezi.
Inzego zitandukanye zigaragaza ko zishimiye igikorwa cyo kongera abazahabwa ubwo bufasha, no kongera ingano y’iyo nkunga ikagera ku 50,000.
Jean de Dieu Mucyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yatangarije IGIHE ko uwo mugambi uzafasha kandi uzaba intambwe ikomeye yo gushyigikira abatishoboye.



















TANGA IGITEKEREZO