Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu, yari amaze iminsi itanu ahabwa abakozi ba RIB bagera kuri 25.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi, kuko kubaza aribwo buryo bwiza bubafasha kwemeza uwo babaza.
Nsabimana Daniel avuga ko ubumenyi bakuyemo bushingiye ku buryo bushya bwo kubaza kuko nta muntu ukwiye kubazwa abihatirwa ahubwo kubona amakuru ari ukubanza ugashyira uwo ubaza mu mwanya mwiza utuma aguha amakuru.
Ati “Kuri ubu ibyaha bigenda bihindura isura n’ababigenza dukwiye guhindura imikorere, kuko n’iyo ufite ibimenyetso by’uwo ubaza hari uburyo bwiza bwo kubimugaragariza ari byo twigiye muri aya mahugurwa”.
Umwe mu batanze aya mahugurwa Kodie Ruzcka, umukozi wa FBI avuga ko yizeye impunduka nziza mu mikorere y’abayahawe.
Ati “Aya mahugurwa yari ingenzi kuri aba bayahawe, bizabafasha gukora akazi kabo neza, kubera ko wabonaga bashishikajwe cyane n’ibyo twabigishaga kandi nabonye bafite n’ubuhanga bwo gushyira mu bikorwa ibyo tumaze icyumweru cyose tubigisha”.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Col Jeannot Ruhunga, asaba abasoje aya mahugurwa kuzashyira mu bikorwa ibyo bigiye muri aya mahugurwa.
Avuga ko buri mugenzacyaha aya mahugurwa akwiye kumugeraho, kuri iyi nshuro abahuguwe bakaba ari abazahugura bagenzi babo.
Ati “Icyo tubasaba ni uko bashyira mu bikorwa ibyo bize kuko batabikoze byaba bibaye imfabusa. Ikindi kwigisha ni uguhozaho ariko nabo bisaba ko bahora bihugura cyane ko ikoranabuhanga ryabyoroheje”.
Abahuguwe kandi basabwe gukoresha ubumenyi bahawe mu kuzamura urwego rwabo rw’imikorere mu kugenza ibyaha dore ko muri iyi minsi harimo kwaduka ibyaha by’ubundi bwoko nk’icuruzwa ry’abantu, iyezandonke, ibiyobyabwenge, iterabwoba, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga n’ibindi.
FBI imaze imyaka isaga 100 ibayeho, mu gihe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rumaze umwaka. Ni ku nshuro ya gatatu FBI itanze amasomo ku bakozi ba RIB, binyuze mu bufatanye inzego zombi zifitanye.



















TANGA IGITEKEREZO