Kuva uwo munsi Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, cyahise gitangaza urutonde rw’inganda n’ibigo 26 byagombaga gukora ibikoresho byifashishwa mu guhangana n’icyo cyorezo.
Ibigo n’inganda 21 byo byari byahawe umwihariko wo gukora udupfukamunwa tugenewe abanyarwanda bose dushobora kumeswa inshuro zirenze imwe.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Karangwa Charles, icyo gihe yari yabwiye IGIHE ko ibyo bigo n’inganda bisabwa gukora udupfukamunwa nibura 150 mu isaha.
Ati "Ubu rero mu gihe cy’ibyumweru bibiri bazakora utugera kuri miliyoni esheshatu naho mu kwezi miliyoni zisaga 12”.
FDA yavze ko intego izi nganda zari zarihaye zitagezweho, bitewe n’imbogamizi zitandukanye.
Karangwa Charles yabwiye IGIHE ko kugeza ubu hamaze gukorwa udupfukamunwa tugera kuri miliyoni 3.5.
Yagize ati “Ariko bigaragara ko intego twari twihaye yo kugeza miliyoni esheshatu mu byumweru bibiri bitakunze, kubera ababikora bahuye n’imbogamizi zirimo ko indege zitwara imizigo y’ubucuruzi, zagiye zitaboneka ku gihe ahubwo zikomeza gutwara gusa ibikoresho iby’ubutabazi.”
“Ikindi kibazo cyabaye ni ukubera ingamba zafashwe na leta zo gutandukanya abantu bagahana intera, nabyo byagize ingaruka ku mashini zabo zikora kuko ntizikora zose, urugero nk’uwari ufite imashini 300 wasangaga hakora gusa 150, kuko ziba zishinze kuri metero 1.5 kugeza kuri ebyiri, izo ni ingorane bagiye bahura na zo.”
Karangwa yavuze ko nyuma yo kubona izi ngorane, byatumye bongera gukorana n’izindi nzego harimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ari narwo rwego leta yashize icyo gikorwa, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA n’izindi nzego.
Ati “Ubu ibigo byari byarahawe uburenganzira bwo gukora byavuye kuri 33 bigera kuri 44 ni ukuvuga ko hiyongereyho 11 ngo turebe ko hakwiyongera ubushobozi, nyuma yo kureba umusaruro tuzongera turebe izindi zasabye nazo tuzongere, ariko ibyo byose tubikora mu bufatanye.”
Ku birebana n’uko hashobora kuba hari icyuho cy’udupfukamunwa mu baturage, Karangwa yagize ati “Nibyo hari icyuho dukurikije amakuru dusangira n’izindi nzego za leta, ntabwo umubare turawugezaho”.
Ubuziranenge bw’udupfukamunwa burizewe
Karangwa yavuze ko umunsi ku munsi bakora ubugenzuzi buhoraho, ku buryo nta kigo cyakora ikosa ryo gukora ibitari mu masezerano.
Ati “ Biriya bigo biba byaramaze kubona uburenganzira bwo gukora muri RDB, iyo byemerewe twe tureba iby’ubuziranenge, turagusura tukareba aho ukorera, imashini, isuku, tureba ko ufite cya cyuma gipima ko umuntu wese winjiye aho nta bushyuhe afite, kuba ufite amazi meza n’isabune n’ibindi.”
Yavuze ko bakomeje gukorana n’inzego zitandukanye mu gihgu harebwa uburyo utu dupfukamunwa turimo kugera ku baturage.



















TANGA IGITEKEREZO