00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR iteye u Rwanda yakubitwa ikibatsi cy’umuriro kimwe gusa - CGP Gasana

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 2 February 2015 saa 12:36
Yasuwe :

Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR wiyita ko uharanira kubohora u Rwanda ziramutse zihirahiye gutera u Rwanda zakubitwa ikibatsi cy’umuriro kimwe, uretse ko nta n’icyo zakwigezaho nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.
Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwiganjemo urutwara abagenzi kuri Moto nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi mukuru wa Polisi mu Rwanda, CGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko igihugu gifite umutekano uhagije ahubwo igisigaye (…)

Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR wiyita ko uharanira kubohora u Rwanda ziramutse zihirahiye gutera u Rwanda zakubitwa ikibatsi cy’umuriro kimwe, uretse ko nta n’icyo zakwigezaho nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwiganjemo urutwara abagenzi kuri Moto nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi mukuru wa Polisi mu Rwanda, CGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko igihugu gifite umutekano uhagije ahubwo igisigaye ari ugukomeza gufatanya hahashywa abanyabyaha n’undi wese wahangara kuvogera ubusugire bw’u Rwanda.

Commissioner General of Police Emmanuel K.Gasana ati urubyiruko, DASSO, Polisi n'Ingabo bavuguta FDLR n'ibigarasha

Gasana yagize ati “Ba FDLR n’ibigarasha mubona hari icyo bakora? Bariya bakora iki mu Rwanda? Bakora iki? Ko ari ukubakubita ikibatsi kimwe cy’umuriro, kimwe gusa. Bariya bakora iki? Ni ugutangirana na za DASSO, Police n’abandi….watangirana n’abajeni bakabavuguta, ugatangirana na Sendika zikabavuguta. Icyo bita kuvuguta murakizi?”

Aha umuyobozi wa Polisi akaba yarakomeje abasaba ubufatanye bagahashya ibyaha ari na ko batera imbere.

Ati “Reka turwane n’umunyabyaha gusa. Ibyaha nk’urumogi, gufata ku ngufu, gucuruza abantu, ibyaha bijyanye na magendu, …dusinye amasezerano yo gukorana nta kindi.”

Yakomeje avuga ko nta muntu ugomba kwemera ko hari umwangiriza areba ngo aceceke, ati “Umuntu natwangiriza tuti we kutwangiriza.”

CGP Gasana ashimira abamotari ku bw'igikombe cyo gushyigikira isuku begukanye

Yakomeje agira ati “mureke tujye imbere…dufite abayobozi beza, dufite gahunda nziza nitujya imbere, turatera imbere. Dusigasire ibyagezweho amateka yacu arazwi, ntago byari byiza, inzira ntago yari yoroshye, ariko twabiciyemo.”

FDLR imaze imyaka irenga 20 mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinzwa ibyaha bitandukanye birimo Jenoside, guhohotera ndetse n’ibindi byibasira inyokomuntu.

Uyu mutwe wagiye usabwa kenshi kuva ku izima abawugize bagatahuka mu Rwanda mu mahoro, ariko wagiye ukomeza kwinangira bitewe ahanini n’abakomeje kuwifashisha nk’igikoresho cya Politiki.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages