Amakuru akomeje gusakara aravuga ko FDLR yaba igenda itinza gahunda yo gushyira intwaro hasi mu rwego rwo gutegura ibitero ku Rwanda nk’uko byagenze muri Nzeri 2013 ndetse no muri Mata na Gicurasi 2014 ubwo imigambi y’ibitero byayo yaburizwagamo.
Amakuru IGIHE gikesha ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, Lindro kigeze kwandika Inkuru ya Gen. Gaston Iyamuremye wa FDLR wari kwerekeza i Roma mu nama, avuga ko (amakuru), igitutu cyashyizwe kuri FDLR cyo gushyira intwaro hasi cyatumye abarwanyi bayo batangira kwinjira rwihishwa mu gihugu cy’u Burundi aho bari gushakisha inzira zo kunyuramo batera u Rwanda nyuma yo kubona ko umupaka w’u Rwanda na Congo urinzwe bikomeye n’ingabo z’u Rwanda.
Biravugwa ko aya makuru yakwemezwa n’inzego z’ubutasi ariko hagati aho
umudipolomati wo mu bihugu by’Iburayi uherereye i Kinshasa yaba yaraburiye igisirikare cy’u Rwanda kurinda bikomeye umupaka warwo n’igihugu gituranyi cy’ u Burundi, gusa ngo agasanga n’ubundi izi ngabo ziticaye, ahubwo zikora akazi kazo nk’uko bikwiriye.
Kuwa 22 Nzeri 2014, abakuru b’ibihugu 12 byo mu Karere k’Ibiyaga bigari, Afurika y’Iburasirazuba n’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo bahuriye mu nama i New York bemeza ibyo kwambura FDLR intwaro nta yandi mananiza ndetse bitaba ibyo ingufu za gisirikare zikaba zanakoreshwa itariki ntarengwa itaragera.
Iyi nama yari iyobowe n’ Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Ban Ki-Moon ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Afurika Yunze ubumwe, Nkosazana Dlamini Zuma; kuba abayobozi b’iyi miryango yombi baragaragaye muri iyo nama
bigaragaza akamaro ntasubirwaho yari ifite.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo FDLR yiyemeje mu gihe cy’amezi atandatu yahawe uhereye muri Nyakanga 2014 bitaba ibyo ingufu za gisirikare zikaba zakoreshwa.
Lindro kivuga ko amakuru gifite avuga ko abayobozi b’ibihugu by’Afurika baba baranavuze ko FDLR ishobora kugabwaho ibitero itariki ntarengwa itaragera niba itangiye gukoresha andi mayeri.
Hagati aho u Burundi burebwa n’iki kibazo, ko bwaba bwenda kuba icyanzu cy’ abashaka gutera u Rwanda, ntiburagira icyo bubivugaho.
FDLR irakekwa kuba yarageze mu Burundi
Icya mbere cyaba cyerekana ko FDLR iri muri icyo gihugu ni uko umwe mu bayobozi b’i Burundi aherutse gutangaza ko bishoboka ko haba hari ikibazo mu gice cyegereye umupaka w’ibihugu byombi kugeza n’aho ubu abarobyi bo muri Rweru, ahaherutse gutahurwa imirambo yateje urujijo, baba barahagaritswe kuroba mu masaha y’ijoro.
Lindro kivuga ko kuva inkuru y’imirambo yatangira kuvugwa ndetse n’iby’uko FDLR yaba iri i Burundi byatumye akanama ka Loni gashinzwe umutekano n’aka Afurika yunze ubumwe basaba ko hakwihutishwa gahunda yo gukoresha ingufu za gisirikare byari biteganijwe ko zakoreshwa muri Gashyantare 2015. Ibi ngo byakorwa FDLR iramutse yinangiye gushyira intwaro hasi.
Ibi kandi byanashimangiwe n’Intumwa za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Karere k’Ibiyaga bigari Russ Feingold ubwo yari i Goma kuwa 11 Nzeri 2014. Kuri Feingold ni ngombwa ko aya mayeri ya FDLR yacibwa intege hakiri kare mu rwego rwo kurandura uwo mutwe.
Igitutu mpuzamahanga cyatumye MONUSCO nayo ivuga ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo gukoresha ingufu za gisirikare biramutse bibaye ngombwa itariki ntarengwa itaragera.
Amakuru ya dipolomasi yatangajwe n’u Bwongereza avuga ko Burigade ya Loni ifatanya na MONUSCO igomba kuba yiteguye kuba yagaba ibitero mu Burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo kurandura FDLR.
Iyi Burigade igizwe n’abasirikare bava muri Malawi, Tanzania n’Afurika y’Epfo niyo yarwanyije M23 kugeza itsinzwe ariko hakaba hari amakuru ko haramutse hirengagijwe kurandura FDLR, M23 nayo ishobora kwisuganya bikaba byakururira intambara Congo kuri ubu ibarizwamo ibibazo by’abaturage n’amashyirahamwe batifuza ko Perezida Joseph Kabila yakongera kubabera umuyobozi.
Kuri ubu ngo iyo Burigade yahawe inshingano zo kurinda umupaka wa Uganda na Congo ngo M23 itazisuganya ikaba yabinjirana.
Aha rero ngo gukomeza kwicecekera kwa Kinshasa bishobora kuyiviramo intambara biramutse bibaye ngombwa ko hagabwa ibitero byo kurandura FDLR nk’uko isesengura ry’iyi nkuru ribigaragaza.
Kuki Kinshasa yaba iri kwicecekera?
Iri ceceka rya Kinshasa riraterwa ahanini na raporo ya Loni iherutse kugaragaza ko ingabo za FARDC zaba zifatanya na FDLR mu gukomeza kwikorera ubucuruzi dore ko raporo ya Loni yagaragaje ko bwinjiriza FDLR amadorari y’Amerika agera kuri miliyoni 71 ku mwaka.
Ibimenyetso bigaragaza ko abasirikare bakuru ba Congo bakingira ikibaba FDLR nayo igakora ubucuruzi burimo ubwa zahabu, imbaho, amahembe y’inzovu no kwaka imisoro mu bice biherereye mu biganza byayo.
Gusa ntihagaragazwa uruhare rw’ingabo za Loni mu bikorwa byo gusahura umutungo w’icyo gihugu gifite ubutunzi busa n’aho bwagikururiye imihangayiko n’intambara.
Iki kinyamakuru kivuga ko binashoboka ko FDLR yashinga Banki mu Mujyi wa Kasugho muri Kilometero 70 uvuye ahitwa Lubero kubera amafaranga ibona.
Abahuzabikorwa mu by’ubucuruzi ba FDLR bayibera maso ngo FARDC itabahenda mu igabana ry’imari barimo uwitwa Colonel Bonheur ushinzwe ahitwa Mwenga; Lieutenant Colonel Maurice w’ahitwa Mulenge na Uvira na Captain Kidumu wo mu duce twa Bunia, Butembo na Beni.
Iyi mikoranire ya FARDC na FDLR ngo ishobora kubangamira iraswa ry’uwo mutwe, ibi bikaba bibangamiye umugambi w’amahoro nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibivuga ndetse ko no kwihangana bishobora kuba byarageze ahatihanganirwa.
Mu bihe byashize Minisitiri w’Ububanyi n’aAmahanga w’u Rwanda akaba n’ Umuvugizi wa Guverinoma, Mushikiwabo Louise abinyujije kuri Twitter yavuze ko u Rwanda
rutazigera rwongera gutegereza indi myaka 20 ngo ikibazo cya FDLR gikemurwe burundu.



















TANGA IGITEKEREZO