00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwafa yavuze ko CHAN nigenda neza u Rwanda rushobora kwemererwa kwakira CAN

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 15 January 2016 saa 05:22
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwasabye Abanyarwanda kwitabira ku bwinshi irushanwa rya CHAN rizatangira kuri uyu wa 16 Mutarama, kugira ngo u Rwanda ruzabone amahirwe yo guhabwa icyizere cyo kwakira igikombe cya Afurika CAN, mu myaka iri imbere.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Mutarama, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaule, yasabye Abanyarwanda kwitabira iri rushanwa ndetse bakanubahiriza ibyo Perezida Kagame yabasabye bijyanye no kurishyigikira kugira ngo ribashe kugenda neza.

Ati” Iyi CHAN ni irushanwa rya kabiri muri Afurika. Ubu irya mbere ni CAN. Kugira ngo nibura tuzajyanye ubusabe bushobora kwemeza ababunononsora kuduha CAN ni iyi ngiyi, ni isuzuma tugiye gukora. Nituyitabira neza ubwo dushobora no kugira inzozi zo kuzategura CAN ejo cyangwa ejobundi”.

Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Kabele Camara, yashimiye u Rwanda ku myiteguro myiza y’irushanwa rya CHAN.

Ati"Ibisabwa byose kugira ngo CHAN ibe byararangiye kubera ko impuguke zacu zazengurutse kuri sitade zose zizakinirwaho, zisanga ibisabwa byose byararangiye. Turanashimira mbere na mbere Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ndetse n’Abanyarwanda bose kuba baratwakiriye neza”.

Kabele yanavuze ko akanama k’abateguraga iri rushanwa mu Rwanda kakoze ibishoboka byose kugira ngo igiciro cy’amatike yo kwinjira ku bibuga kibe gito, ndetse yanavuze ko kuva iri rushanwa ryatangira u Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyorohereje abashaka kuryitabira, aho rwafunguye imipaka yose.

Iri rushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza abakinnyi b’umupira w’amaguru bakina mu bihugu byabo muri Afurika, (CHAN) rizatangira kuri uyu wa 16 Mutarama aho ikipe y’u Rwanda (Amavubi) izahura n’iya Côte d’Ivoire kuri stade Amahoro mu mukino ufungura.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kane, ryitabiriwe n’ibihugu 15 byiyongera ku Rwanda rwariteguye, rizasozwa tariki ya 07 Gashyantare 2016.

Ferwafa yavuze ko Chan nigenda neza u Rwanda rushobora kwemerwa kwakira Can

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages