Ubwo herekanwaga filime yiswe «20 ans plus tard», ugenekereje mu kinyarwanda bisobanura «Nyuma y’imyaka 20», abayikurikiye bemeza ko ubuhamya n’ubutumwa buyikubiyemo ari umusanzu ukomeye mu guhangana n’abakomeza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abakurikiye iyi Filime «20 ans plus tard» ubwo yerekanwaga i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, bashima umusanzu ukomeye uwayikoze Karirima Aimable Ngarambe, ubarizwa mu Bubiligi, akaba Umunyamakuru wa IGIHE, ko yatanze umusanzu ukomeye mu gufatanya n’abarokotse Jenoside, gukomeza guhangana mu rugamba rw’abahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.
Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa Ibuka, Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko iyi filime ari umusanzu ntagereranywa, kuko amahirwe ari uko inakozwe mu rurimi abenshi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bumva.
Akomeza agira ati «Iriya filime ikubiyemo inyigisho zikomeye cyane, kubona noneho ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi butangwa n’abanyamahanga ni ikintu gikomeye cyane. Ubundi Abanyarwanda nitwe ubwacu twitangiraga ubuhamya ariko noneho ubwo n’abandi bagaragaza ko bifatanyije natwe ni unkungaa ikomeye. Ikindi ni uko kuba iriya filime inateguye mu rurimi abahakana Jenoside bumva ruboroheye ni indi nkunga ikomeye.»
Hari isomo rikomeye ku banyarwanda
Dr Eric Ndushabandi Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’i Huye, akaba anasesengura ibirebana na Politiki, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko Filime 20 ans plus tard ikubiyemo inyigisho zijyana n’inshingano ikiremwamuntu gifite zo gukomeza kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Agira ati « Bikubiye mu bintu nka bibiri ; uwakoze iriya filime agaruka cyane ku mateka yacu, aho buri wese warokotse Jenoside ndetse n’abandi banyarwanda bafite ubushake bwo kureba ayo mateka, bafite ubushake bwo gusubiza amaso inyuma ariko bareba ibihe turimo, kugira ngo ayo mateka atazongera.»
Akomeza agira ati «Ikindi ni uko hakubiyemo abantu benshi yabajije, ikibaranga bose cyihariye kandi cyantangaje, ari na cyo kigize umwihariko w’iyo filime, ni uko bose ari abanyamahanga. Ariko na none urebye uko bavuga amateka yacu, uko basshaka kudusangiza ubumuntu, si abanyamahanga. Bose bagaruka kuri Jenoside bareba uruhare rw’abanyamahanga, aho bagaragaza ko muri icyo gihe itangazamakuru ryacecetse ndetse ubu hakaba hakiri abashaka gupfobya ayo mateka no kuyahakana.»
Dr Ndushabandi avuga ko iyi filime ihangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abatanzemo ubuhamya, buri wese agaragaza ko hari ibigomba gukorwa. Ashima kandi Karirima Aimable Ngarambe uruhare rwe mu kureba uko abandi batekereza Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Agira ati «Ikibabaje hari Abanyarwanda bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na none igishimishije ni uko hari abanyamahanga babibona bakabirwanya.»
Dominique Célis, Umwanditsi by’umwihariko ufite nyina w’Umunyarwanda, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kugira ngo agire uruhare mu gutanga ubuhamya muri filime 20 ans plus tard ari uko mbere na mbere akomoka ku munyarwanda, kandi yashenguwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi. Agira ati «Natanze ubutumwa mpereye ku gitabo nanditse kivuga ku mwanya w’abarokotse Jenoside muri rusange, by’umwihariko mu Bubiligi. Nari mfite intego yo kubwira Abanyaburayi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda icyo ari cyo, kandi no kubereka ko hari abayirokotse n’uyu munsi bakimerewe nabi. Icyo nari ngamije ni uguhangana n’abakomeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi…»
Dominique atangaza ko intego ye ari ugukomeza kwerakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, kandi agaha urubuga abayirokotse kuko aribo ba mbere bazi ibyabayeho. Asaba abandi na bo kandi gufata umwanya wo kubumva.
Karirima Ngarambe Aimable ni muntu ki?
Karirima Ngarambe Aimable wakoze filime 20 ans plus tard, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabuze abe kandi ntiyari afite icyizere cyo kubaho. Yumvaga kuba ku Isi ntacyo bikimumariye, nta n’undi muntu yifuza kubona uwo ari we wese, n’aho yaba aturuka hose. Yibajije ibibazo byinshi ariko nk’uko Paul Ardien yabivuze «Ibibazo byose biroroshye iyo uzi ibisubizo.»
Nyuma yaje gushaka igisubizo cy’ikibazo kigira kiti «Kuki ?» ntahandi cyari kuva atari ugukora ubushakashatsi agakora filime ikubiyemo ubuhamya bunyuranye. Karirima Ngarambe Aimable, yakoze izindi filime zirimo « les Oubliés » (2007), «Ma douleur sa liberté » (2008), « Muyango & Imitari » De l’exil à la citoyenneté Rwandaise, grâce à l’Art et la culture) (2010), »La traversée du génocide » (2012)...
Muri filime ye 20 ans plus tard, yafashijwe na benshi barimo Denis Mpunga, comedien, metteur an scene ; Jean Pierre Martin, Umunyamakuru kuri RTL-TVI ; Alain Gauthier Umyobozi wa Sosiyete Sivile (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) ; Jean Bofane, Umwanditsi; Julien André, Président de l’ASBL « Souviens-toi le 7 avril »; Philippe Brewaeys, Umunyamakuru; Dominique Célis, Umwanditsi; Caroline Safarian (Comédienne-auteure-metteuse en scène), Umunyarwenya; Annette Ntignoi, Présidente du Collectif des Femmes Africaines du Hainaut na Jacques Delcuvellerie (Metteur en scene).
Biteganyijwe ko filime 20 ans plus tard izerekanwa mu Bubiligi, u Busuwisi, u Bufaransa, Autriche na Canada, ikazongera kwerekanwa mu Rwanda muri iki cyumweru muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, no mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO