00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FONERWA yahawe igihembo cya Loni cyo kurengera ibidukikije

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 September 2018 saa 09:59
Yasuwe :

Ikigega cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (FONERWA), cyahawe igihembo Umuryango w’Abibumbye wageneye ibikorwa byahize ibindi mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ku wa Gatanu tariki ya 28 Nzeri 2018 nibwo FONERWA yashyikirijwe iki gihembo gitangwa buri mwaka, ishimirwa uruhare rukomeye yagize mu gutera inkunga imishinga igamije kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Yahize abandi bagera kuri 560 bari biyandikishije mu cyiciro cyo gutera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije harimo; abakora ibikorwa by’ubucuruzi, ibigo bya Leta, amashyirahamwe n’imiryango itandukanye.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Patricia Espinosa, yavuze ko ibikorwa bya FONERWA byiganjemo udushya twinshi, bishimangira ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bishoboka.

Ati “ Turashimira Ikigega FONERWA gikomeje gushora imari mu bikorwa, byaba ibya Leta cyangwa abikorera, bizana impinduka zifatika. “

Yakomeje ashimangira ko muri Afurika yose, FONERWA ari kimwe mu bigega bya Leta biza ku isonga mu gutera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihangurukire y’ikirere.

Umuyobozi mukuru wa FONERWA, Hubert Ruzibiza, yashimiye Loni yahaye agaciro imbaraga u Rwanda rushyira mu gutera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kandi iki kigega kigamije gufasha igihugu kugera ku bukungu burengera ibidukikije.

Ati “ Imishinga FONERWA yashoyemo imari yatumye twibonera impinduka ziganisha u Rwanda mu cyerekezo rwafashe cyo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere kandi butangiza ibidukikije.”

Ibikorwa byahawe ibihembo biri mu byiciro bine byibandwaho: Ubuzima bw’abatuye ku isi, Kugira icyo ukora ku mihindagurikire y’ikirere hakiri kare, Abagore bishakamo ibisubizo, no Gushora imari mu mishinga igamije kurengera ibidukikije.

Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres, yavuze ko abayobozi bagira icyo bakora mu kurengera ibidukikije ndetse n’abahawe ibihembo, bose bakomeje gutera intambwe nziza igamije gukemura ikibazo cyugarije Isi.

Ati “ Mu mishinga yahembwe harimo iyateje imbere ishoramari rizana impinduka nziza hamwe n’iyagizwemo uruhare n’abagore bishakamo ibisubizo byo kurinda abantu n’umubumbe wacu. Turi kubona impinduka zitanga icyizere binyuze ku buyobozi bwabo n’udushya bahanze.”

Kubera iki gihembo, ibikorwa bya FONERWA bizamurikwa mu nama ya 24 y’Ishami rya Loni rishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (COP24), izabera mu mujyi wa Katowice, muri Pologne mu Ukuboza 2018.

Kuva FONERWA yashyirwaho mu 2014, imaze guha imishinga 35 inkunga igera kuri miliyoni 40 z’amadolari, no guhanga imirimo isaga ibihumbi 137.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Patricia Espinosa ari kumwe na Ruzibiza mu itangwa ry'igihembo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages