00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FPR yibukije Abanyamuryango bayo kuyoborwa n’ibyifuzo by’abanyarwanda

Yanditswe na

Fabrice Twizeyimana

Kuya 16 January 2015 saa 10:17
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu, bibukijwe ko bakwiye gushyira imbere ibyifuzo by’abo bayobora, guca bugufi no kwitangira igihugu bikaba umwimerere wa bo mu guhangana n’ibibazo igihugu kinyuramo.
Ubutumwa bwibutsa kandi bwihanangiriza abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ni byo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango Francois Ngarambe yibanzeho, ubwo yatangizaga igice cya gatatu cy’amahugurwa agamije gukarishya ubumenyi bw’abanyamuryango mu bijyanye (…)

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu, bibukijwe ko bakwiye gushyira imbere ibyifuzo by’abo bayobora, guca bugufi no kwitangira igihugu bikaba umwimerere wa bo mu guhangana n’ibibazo igihugu kinyuramo.

Ubutumwa bwibutsa kandi bwihanangiriza abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ni byo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango Francois Ngarambe yibanzeho, ubwo yatangizaga igice cya gatatu cy’amahugurwa agamije gukarishya ubumenyi bw’abanyamuryango mu bijyanye n’imiyoborere.

Francois Ngarambe yabibukije ko bakwiye kuba umusemburo w’impinduka nziza, bagashyira imbere ibyifuzo by’abaturage, kuko ari bo babereyeho, bityo icyo bashaka kibaka ari cyo kiranga imiyoborere yabo.

Yagize ati “Abo bantu muhugura bagomba kumva y’uko imitekerereze, ibyifuzo n’ibyo abanyarwanda bashaka ari byo bigomba kutuyobora. Ni byo tugomba gukorera buri gihe. Aha ndagira ngo mpatsindagire…mugomba mwebwe kureba abanyarwanda, barashaka iki? barashaka ubuhe buyobozi, barashaka uwuhe muyobozi? barashaka ko bayoborwa bate muri iyo leta yabo?”

Bamwe mu banyamuryango bari bakurikiye impanuro bahabwaga na Francois Ngarambe

Umunyabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi yasabye abanyamuryango gushyira hamwe imbaraga kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo igihugu gifite, bagaca bugufi, bakiyoroshya kandi bagaharanira kwitangira igihugu ngo kigire aho kigera, iri rikaba ari na ryo banga rituma uyu muryango ubasha guca mu bihe bikomeye wemye.

Ati “Abantu bashyire hamwe imbaraga kugira ngo bahangane n’ibibazo igihugu gifite babikemure. Iyo mitekerereze n’ubwo buryo bwo kureba ibintu, ni byo buri gihe mugomba kujya mwigisha muri bariya, muganira mugasa n’aho mubafasha kubohoka.”

Aya mahugurwa arahabwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, na bo bazifashishwa mu guhugura abandi hirya no hino mu gihugu, kuko biteganyijwe ko buri munyamuryango wese kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’umudugudu, azamugeraho kandi akamufasha kuzamura imyumvire.

Muri iki cyiciro cya gatatu, abahugurwa barigishwa ku bice shingiro bigize leta, birimo uko ibaho, uko iyoborwa, uko ubuyobozi ubwa bwirema, uko leta yasenyutse yongera ikirema ikaba leta nzima, n’ibindi. Ibi byose ngo bizigwa hagendewe ku ngero z’u Rwanda, kuko rwaciye muri ibi bihe byose.

Gasamagera Wellars, umwe mu bakomiseri ba FPR Inkotanyi, yasobanuye ko iyi gahunda yo kurera imyumvire y’abanyamuryango bayigize umuco, kuko basanga kubigisha aho umuturage ahuriye na leta, icyo ayitezeho no gusobanurirwa mu mizi uburyo bw’imiyoborere, ari ingezi cyane.

Aya mahugurwa ku nshuro yayo ya gatatu yitabiriwe n’abanyamuryango barimo n’abayobozi bakuru mu nzego za leta basaga 300.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages