Kanimba yagizwe Komiseri muri ECCAS nyuma y’igihe gito uyu muryango ukoze amavugurura azatuma hatangira gukorwa ubucuruzi bwisanzuye (free trade) mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu bihugu binyamuryango byawo.
Bimwe mu bigize aya mavugurura ni uko hashyizweho Komisiyo igizwe n’abantu barindwi barimo Perezida, Visi Perezida n’abakomiseri batanu, izasimbura Ubunyamabanga rusange bwa ECCAS.
Kanimba François ni umugabo uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda cyane cyane ifite aho ihuriye n’amafaranga, dore ko hagati ya 1983-1995 yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imigambi ya Leta.
Kanimba yavuye kuri uyu mwanya, aba Umukozi muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR (kuva 1995-2000) ndetse hagati ya 2000-2002 aza kuyibera Visi Guverineri, kuva mu 2002 kugera 2011 yabaye Guverineri wa BNR, inshingano yavuyemo mu 2011 ajya kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, uyu mwanya nawo aza kuwuvamo mu 2017.
Kanimba yabaye Komiseri wa ECCAS iri kwivugurura
ECCAS yashinzwe mu 1983 ndetse ikaba ari umuryango umwe mu ihuza uturere yemewe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nta bikorwa bikomeye bigaragara by’ubufatanye mu bukungu wagezeho nk’indi miryango nk’uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC cyangwa ECOWAS uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Ibi nibyo byatumye mu nama y’abakuru b’ibihugu yateranye mu Ukuboza umwaka ushize, abayitabiriye bemera amavugurura azatuma uwo muryango urushaho kungukira abanyamuryango.
Mu mavugurura yashyizweho harimo agamije impinduka mu bucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango n’ajyanye n’umutekano.
ECCAS iri mu mugambi wo gukora ubucuruzi bwisanzuye (free trade) mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu bihugu binyamuryango byayo.
Uyu muryango kandi wemeje ko ibicuruzwa bizajya byinjizwa muri uyu muryango biturutse hanze yawo, bizajya bishyuzwa umusoro ungana na 0.4%.
Amafaranga y’imisoro azajya ava mu yatanzwe ku bicuruzwa byinjizwa bivuye hanze y’uwo muryango, azaba ari nk’inkunga izabasha mu kuziba icyuho kizaba cyagaragaye mu misoro. Biteganyijwe ko 50% by’azinjira azafasha mu kuziba icyuho cyizagaragara mu misoro bitewe no koroshya ibiciro by’ubucuruzi mu bihugu bigize uyu muryango wa ECCAS.
Umuryango wa ECCAS ufite inshingano inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kwa Afurika yo Hagati.
ECCAS igizwe n’ibihugu 11 birimo Angola, u Burundi, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Equatorial Guinea, Tchad, Sao Tome & Principe n’u Rwanda rwari rwarawikuyemo mu 2007 ariko rukaza gusubiramo mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!