Mu kanya kashize ahagana isaa tatu z’ijoro, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yikorera imizigo yatangiye gushya igeze imbere y’isoko rya Nyarugenge, bagerageza kuyizimya itarakongoka birananirana, Polisi iyizimya hatangiritse byinshi.
IGIHE twahageze imodoka ikiri gucumba umwotsi hagati y’igipande cy’imbere n’icy’inyuma, dore ko bari bagerageje kuyizimya n’amazi bikanga, bakiyambaza amata bikanga, ariko kizimyamwoto ya SULFO ikabafasha gukangaranya umuriro.
Ababibonye biba bavuze ko imodoka yamanutse icumba umwotsi waturukaga munsi y’ikizuru cyayo (Igice cy’imbere aho shoferi n’abo bari kumwe bicara), igatangira kunuka babonye ihagaze bikanga ko yaba igiye guturika cyangwa kugurumana, bakayihunga.
Iyi kamyo ya Fuso yahagaze imbere gato munsi ya KIPHARMA, umushoferi asohokanamo n’uwo bari kumwe, batangira kuzimya bakoresheje kizimyamwoto yayo, ariko ishiramo ari ntacyo bagezeho. Bashatse kwiyambaza umusenyi n’umukungugu barabibura kuko aho yari ihagaze ari muri kaburimbo. Abakanishi bavugaga ko ‘Ruruma’ y’iyi Fuso yashyizwemo ihindurijwe.
Shoferi w’iyi Fuso, Nzanywayimana Steven yatangarije IGIHE ko imodoka yari imaze umwanya muto ivuye mu igaraji, ariko atatekerezaga ko yahura n’ikibazo nka kiriya. Ati: “Nakoze urugendo rurerure mvuye mu Ngororeo, ngeze kuri Nyabugogo njya mu igaraje ngo bankorere entretien mbere yo kuzamukana imizigo mu mujyi rwagati. Nazamukiye hepfo aha mu marembo ya 1930 (Gereza ya Kigali), ngeze munsi y’isoko numva imodoka ifite ikibazo, nshaka parking ndayibura, nzenguruka isoko imodoka itangiye gucumba umwotsi ihereye hasi mu mapine, ku buryo nageze hano udusanze itangiye gushya nyabyo.”
Ku bijyanye n’uburyo bagerageje kuyizimya, shoferi Nzanywayimana yagize ati: “Ubwo twahise dusohokamo bwangu, tuzimisha ka kizimyamwoto kacu gato biranga, twiyambaza amazi yari make biranga, twahise tugura hafi aho utujerekani tubiri twuzuye amata tumena aho umuriro wari utangiriye, tubona biragabanutse, ariko hashize akanya birongera biracucumba. Imidoka yari gushya yose iyo tutagira amahirwe ngo abo mu ruganda rwa SULFO badutize kizimyamwoto nini basunikira ku mapine, niyo yatumye imodoka izima n’uhwo ubona hagicumbamo umwotsi, ariko byagabanutse.”
Shoferi yavuze ko ibyahiye ari bandeferi, ruruma, ipine rimwe ryakongotse na tamburu yaturitse. Nta muntu wahakomerekeye, cyangwa hagire ibindi bishya, kuko imodoka ya Polisi izimya umuriro yahageze mu gihe kitarenze iminota 15 inkongi ibaye. Imodoka izimya ya Polisi yibanze ahari umwotsi hose, ikibazo kirakemuka.



















TANGA IGITEKEREZO