Gabiro waherukaga gukora indirimbo mu 2018, avuga ko ugereranyije no mu bihe byahise ubu yagarukanye imbaraga cyane ko yabonye abajyanama bamufasha.
Ati “Ubu nagarukanye imbaraga mu muziki bitandukanye na mbere. Ubu ngiye gufatanya n’abajyanama bazajya bamfasha mu muziki wanjye. Ngiye no gushyira hanze indirimbo nyinshi zitandukanye.”
Gabiro yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Burundu’ irimo ubutumwa bw’urukundo bujyanye no kwizeza umukunzi wawe ko muzabana kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwanyu. Yifuza ko yazajya inogera cyane abantu barushinze.
Ari no kwitegura gushyira hanze Extended Play [EP] y’indirimbo eshanu, yise Soul & Sweet. Yanagombaga kujya hanze muri uku kwezi ariko aza kubisubika kubera Coronavirus, kuko yari gukora ibitaramo ahantu hatandukanye ayimenyekanisha.
Gabiro Gilbert uri mu bahanzi bamaze igihe mu muziki ariko rimwe na rimwe wagiye acika intege, yavuze ko mu myaka 10 amazemo hari ibintu bimwe yicuza byagiye bibaho bigatuma atagera aho yifuza kugera.
Ati “Ikintu nicuza mu muziki cya mbere ni uko nagenze njye nyine, nakoze njye nyine sinigeze ngira amahirwe cyane yo kubona abajyanama mu muziki wanjye. Abantu ntibigeze bambona bihagije. Ikindi nicuza ni ukurangara bigatuma ibihangano byanjye bimwe abantu babikuramo inyungu kundusha.”
Uyu muhanzi avuga ko atangira umuziki abantu bose bari ba nyamwigendaho, buri wese adafasha mugenzi we.
Gabiro yamenyekanye mu ndirimbo ‘Byakubera’, ‘Umusonga’, ‘Special’, ‘Do re mi fa sol’ n’izindi zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO