00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Gacaca Nkirisitu’ yatangijwe na Padiri Ubald, yakijije imbaga ibikomere bya Jenoside

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 8 June 2015 saa 03:56
Yasuwe :

Padiri Ubald Rugirangoga usanzwe azwi mu kuyobora amasengesho abantu benshi bagakira indwara n’ibindi bitandukanye, yagize uruhare rukomeye mu gukiza benshi ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi atangiza ’Gacaca Nkirisitu’.

Muri Jenoside, Padiri Ubald yiciwe nyina muri, na mbere yayo se nawe yari yarishwe, ibintu ahamya ko byamuremyemo ibikomere bikomeye mu buzima bwe.

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda, yari umupadiri ndetse ngo yumvise atsinzwe, kuko yigishaga ivanjiri y’urukundo abakirisitu ariko bakarenga bakicana.

Yagize ati: “Jenoside ibaye byaranyobeye, nabaye nkutaye umutwe, kumva ngo ndi Padiri nigishije abantu urukundo nta buryarya, bakicana… Mbonye bibaye nararaga ndira nibaza impamvu nabaye Padiri.”

Nyuma yo kubona ibikomere Jenoside yasize mu banyarwanda, ngo yaje kubishakira umuti maze atangiza ‘Gacaca Nkirisitu’ yari igamije kwigisha abantu kubabarirana, no kubana kivandimwe.

Padiri Rugirangoga Ubald

Iyi Gacaca, ngo yayitangirije muri Paruwasi ya Mushaka aho yari Padiri mukuru.
Gacaca Nkirisitu ya Padiri Ubald yagize akamaro gakomeye muri iyo Paruwasi yatangiye mbere y’iya Leta yatangijwe mu gikorwa cy’ubutabera bwunga.

Padiri Ubald yabwiye IGIHE ko yifashishaga igihe cya Misa akigisha abantu, akabagabanya mu matsinda bakicara mu byatsi, bakaganira ku kibazo cy’irondabwoko.

Yagize ati:“Gacaca nayitangiye mbere wasangaga abantu bicaye mu kibuga, mbigisha, bakicara mu gacaca bakajya impaka. Muri izo mpaka niho twasanze kuba umuhutu, kuba umututsi nta kibazoahubwo ikibazo ari irondabwoko.”

Amoko bayakuyemo amatsinda atanga umusaruro

Nubwo mbere hari abari barahanye imbabazi, ariko muri Gacaca ya Leta na nyuma yayo iki gikorwa cyagize umusaruro. Muri icyo gihe, Padiri Ubald yagiye akoresha buri gice umwiherero wacyo, yaba abarokotse, abiciye abandi bari baramaze kwemera icyaha bagahabwa imbabazi n’abarokoye abandi.

Uwa mbere wabaye uw’abari bariciwe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Twakoze umwiherero narabanje mfata abarokotse Jenoside nkorana nabo umwihererero, ndababwira nti ‘munenge, muvuge ku bibi abahutu babakoreye’, bavuga ibibi byose babakoreye, bati ‘batwiciye abana nk’abicira intsina, nta mpuhwe bagira’…. barabanenga.

Barangije kwerekana ibibi byabo, ngo yababajije niba nabo bakwiye kwicwa, maze bose ngo barabihakana bati: “Reka da, twe ntidushaka ko babica kuko twemera Imana.”

Yagize ati:“Icyo gihe bagendeye ku ijambo ry’ Imana ryo mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo yandikiye Abaromani 12 , 21, rivuga ngo ntukareke inabi ikuganza, inabi uzayiganjishe ineza.”

Yafashe kandi abari bamaze gufungurwa nyuma yo kwemera ibyaha no kwirega nabo abakoresha umwiherero.

Yagize ati : “ Narababwiye nti dore icyo abarokotse babavugaho , ngo ubwo mugarutse muvuye mu buroko mugiye kongera kubica…”

Padiri Ubald yakomeje agira ati:“ Nibwo bambwiraga ngo Padi, twebwe twabuze ikigunda tujyamo, turajya mu bahutu bakavuga ngo dore bya bicucu byemeye ibyaha bikaba bigiye gusubizamo bene wabo, twagera mu batutsi bati dore za nyamaswa. Twabuze aho dukwira.”

Yakomeje avuga ko bamutumye ko yagenda ku cyumweru gikurikiyeho akazaranga mu kiliziya ko basaba imbabazi.

Ngo bamutumye bagira bati:“Ugende uturangire ku cyumweru,‘uti mutubabarire bakirisitu, byibura mwongere muturebe nk’abantu.”

Abarokotse Jenoside bumvise ko ababiciye bashobora kuba babazwa n’ibyo bakoze bagashaka no kubisabira imbabazi, ngo batangiye gutuza bamwe bumva baruhutse.

Yagize ati:“Nibyo byahaye abiciwe imbaraga bumva ko bafite ijambo kuri bo ryo kubababarira.”

Yagize impungenge zikomeye mu kubahuza impande bombi

Guhera icyo gihe Padiri Ubald yatangiye gushaka uburyo yabahuza ariko agira impungenge z’uko bashobora guhura bakarwana.

Yagize ati “ Nagize ubwoba ko nshobora gutangira ibintu ngira ngo ni bitagatifu, ariko bakazumva ngo abantu barwaniye mu mwiherero, kuko ibisebe byari bikiri bibisi.”

Icyo gihe ngo yaje gutekereza ko hari benshi mu batarahigwaga bagize uruhare mu gutuma abahigwaga barokoka maze arabifashisha, afata umwanzuro wo gukora umwiherero uhuriyemo abarokotse, ababarokoye n’ abicaga.

Ngo bageze mu Kiliziya yasabye abarokotse kwigira imbere bakaramutsa abasigaye bicaye barimo ababiciye n’ababarokoye. Nyuma asaba buri wese warokoye abari imbere kwegera uwo yarokoye.

Icyo gihe ngo bagiye imbere ugasanga hari ukikijwe n’abantu batandatu, barindwi n’abarengaho bamurokoye.

Yagize ati: “Mbaza umwe nti ‘ibi ni ibiki?, undi aseka ati ‘aba ni abandokoye Padi, nti ‘nibyo, nabo bati ‘twaramurokoye Padi(bose baseka).”

Yahise abaza abarokotse ati: “ Ko muvuga ko abahutu bose ari abicanyi nibyo? bati reka da, aba bo ni beza baraturokoye.”

Abishe nabo ababwira ko abarokoye abandi bari imbere aribo bumvise ivanjiri yajyaga yigisha, arababaza ati:“Aba se si abahutu kimwe namwe?” maze ngo bose baraturika barira.

Mu matsinda ngo bafatiyemo umwanzuro, ko igisubizo nyacyo kizafasha Abanyarwanda kwiyubaka ari ugusaba imbabazi.

Uwari kubeshya muri Gacaca ngo yari gufungirwa amasakaramentu
Padiri Ubald yavuze ko hari inama bakoreye hamwe nk’abakirisitu ngo Gacaca izagende neza bumvikana ko uzabeshyera undi muri Gacaca, izarangira akamufungira amasakaramentu, uzahisha ukuri ari umukirisitu nawe bikaba uko, inyangamugayo izarya ruswa cyangwa igaca ku ruhande akabimenya nawe ngo yari gufungirwa amasakaramentu.

Ibi ngo byatumye Gacaca igenda neza n’ukuru kose gushyirwa ahagaragara.

Padiri Ubald ngo ari kumwe n’abayobozi b’imiryango remezo bafashe umwanzuro wo gufungira amasakaramentu abagize uruhare muri Jenoside nkuko bikorwa ku batwaye inda batarashaka n’abishyingiye.

Nyuma kandi ngo we n’abo bayobozi barebeye hamwe inyigisho bajya baha abo bantu, barazinoza n’ubu ngo ziri mu bitabo biboneka muri iyi Paruwasi, aho abarengije imirimo nsimburagifungo bazihabwa.

Abahabwa izi nyigisho bahawe ikizamini kitoroshye

Izi nyigisho ziracyatangwa kugeza n’ubu ku bantu baba barangije imirimo nsimburagifungo ifite igihugu akamaro , TIG.

Abazihabwa biga amezi atatu ya mbere bayarangiza bagasabwa kwereka impuhwe abo bahemukiye bakajya kubasaba imbabazi. Ukwezi kwa Kane umuntu agenda imbere y’itsinda aherekejwe n’uwo yiciye, aba yarasabye imbabazi.

Yagize ati:“Hari abatsindwa n’uyu mwitozo, iyo uwo bazanye aririye imbere yacu, tumubwira ko hari ikibura, tuti nimugende mukomeze mugere ku ntambwe isigaye.”

Ukwezi kwa nyuma ko bakwiga bari kumwe (uwiciwe n’uwamwiciye) kugira ngo basabane bazinjire mu gikorwa cyo kugarukira Imana nta buryarya, bazamukire rimwe nubwo mbere abarokotse Jensoside yakorewe Abatutsi babazaga impamvu nabo basa n’abahanwe kandi nta kibi bakoze.

Leta y’u Rwanda yashimye uruhare rwa Padiri Ubald

Uruhare rwa Padiri Ubald yarushimiwe na Madamu Jeannette Kagame ubwo yitabiriga ibirori by’iyi Paruwasi byo kwizihiza yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe kuwa 4 Kanama 2013.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abakirisitu bo muri iyo Paruwasi ya Mushaka, ko nabo bari mu bashyigikira gahunda za Guverinoma zirimo ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Uyu munsi rero tugomba kwishimira ko mwakomeje kuba abafatanyabikorwa ba leta no kugendera mu murongo igihugu cyihaye wo kugera ku iterambere rihamye kandi rirambye. By’umwihariko turabashimira ko mwashyize mu bikorwa Politike y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge kuko yari kimwe mu byihutirwa kugira ngo umuryango nyarwanda wongere usubirane.”

[email protected]
Twitter: @NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages