Habonimana Charles, Umuyobozi wa GAERG arasaba ko BBC yajyanwa mu nkiko.
Habonimana Charles, Umuyobozi w’Umuryango w’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barangije amashuri makuru na kaminuza(GEARG), arasaba ko BBC ijyanwa mu nkiko kubera gupfobya no guhakana Jenoside.
Habonimana yabitangarije Komiti yashyiriweho gusesengura niba BBC yarubahirije amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru, amategeko y’u Rwanda ndetse n’amahame agenga abanyamakuru bayo bwite mu gihe yateguraga ikanatambutsa filime mbarankuru bise ‘Rwanda’s Untold Story.’
Mu buhamya yatanze mu izina rya GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapes du Génocide), yavuze ko mu isesengura bakoreye iriya filime, basanga BBC yarahakanye ikanapfobya Jenoside ngo kuko yahaye ijambo abantu bavuga ko ‘umubare w’abatutsi bazize jenoside mu Rwanda ari ibihumbi 200 gusa.’
Ikindi Habimana yagaragaje ni uko BBC igerageza guhindura amateka ya Jenoside mu Rwanda kuko abahawe ijambo muri iriya filime harimo abavuze ko ‘FPR itigeze irokora Abatutsi bicwaga, ahubwo yamaraniraga gufata ubutegetsi.’ Ati : “Twe ibyo tuvuga ntabwo ari ubushakashatsi ahubwo ni ibyatubayeho. Igitero cya St. Paul hano i Kigali inkotanyi zagabye cyari kigamije kurokora abicwaga. Nta kuntu abantu bari bagamije ubutegetsi gusa bashoboraga kwiroha mu masasu ya Ex-FAR bajya kurokora abicwaga.”
Agaragaza impamvu zishobora kuba zihishe inyuma y’ikorwa n’itambutswa rya filime BBC yise ‘Rwanda’s Untold Story’, Umuyobozi wa GAERG yavuze ko nta kindi cyari kigamijwe uretse kwangisha abaturage ubuyobozi bwabo, guharabika Umukuru w’Igihugu no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Yanenze cyane BBC kuba itarigeze iha ijambo abacitse ku icuma rya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bivugire ibyababayeho niba koko icyari kigamijwe ari ukumenya ukuri kuri Jenoside. Ahubwo Umuyobozi wa GAERG asanga ijambo ryarihariwe n’abantu bagamije guhindura amateka y’abacitse ku icumu. Yavuze ko GAERG isanga kuvanga politiki na Jenoside bidakwiye kwihanganirwa.
Habonimana yavuze ko Umuryango ayoboye witeguye kujyana BBC mu nkiko ikaryozwa ibyaha byo gupfobya no guhana Jenoside. Ati: “Twebwe nk’abacitse ku icumu tuzajyana BBC mu nkiko kandi bitazafatwa nka politike."
Kuva iyi filime mbarankuru ya BBC yatambuka kuri BBC2 mu ntango z’Ukwakira, imaze kwamaganwa n’abantu batandukanye harimo abacitse ku icumu, abashakashatsi mpuzamahanga, abanyapilitike n’abanyamakuru b’inararibonye.



















TANGA IGITEKEREZO