Abaturage bo mu Murenge wa Gahanga bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira irimbi rya bugufi bashyinguramo ababo bitabye Imana, bakemeza ko bakora ingendo ndende bajya gushyingura mu irimbi rya Rusororo n’iry’i Kanombe.
Ibi, abatutage babigaragaje ubwo bahabwaga umwanya ngo batange ibibazo byabo mu gikorwa cyatangizaga ukwezi kw’imiyoborere mu Mujyi wa Kigali, cyabaye kuwa 23 Nzeli mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ubwo mugenzi wabo yavugaga iki kibazo imbere y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali imbaga y’abaturage yari ihari yahise itera hejuru byumvikanisha ko bakeneye irimbi koko.
Uwimana Clémentine utuye mu Kagali ka Rwabutembe yaganiriye na IGIHE yemeza ko kuba mu Murenge wabo nta rimbi riharangwa bibabereye imbogamizi.
Yagize ati “buri rugo rugomba kujya muri ’Dutabarane’ waba ufite amafaranga 1000 ukayatanga buri tariki 30 ya buri kwezi witeganyiriza ngo umuntu wawe napfa muteranye ay’imodoka imutwara no kujya ku irimbi. Gukura umuntu inaha ukamujyana Rusororo cyangwa i Kanombe biragoranye cyane... Bamwe rero byaranabananiye irimbi ni ikibazo rwose kuko abenshi baba badafite ubushobozi. Icyo gihe umurenge n’akagali barafatanya bagakura umurambo aho".
doc83560|center>
Kuba nta rimbi riri hafi kandi bituma n’abantu bari gufata mu mugongo cyangwa guherekeza uwagize ibyago batabona uko bagerayo kubera urugendo rurerure bityo ugasanga uwagize ibyago atabawe na bake.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gahanga Mukiza Alfred avuga ko icyo kibazo gihari ariko byatewe n’uko igishushanyo mbonera cyari kitaraboneka ariko ko ubu bagiye gushaka ahashyirwa irimbi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fideli Ndayisaba asanga ari ikibazo gihangayikishije abaturage ba Gahanga ndetse akavuga ko itegeko rigena amarimbi mu Rwanda riteganya ko buri Murenge wagombye kugira aho bashyingura abitabye Imana kuko ari serivisi ikenerwa mu buzima bw’abantu.
Ndayisaba akaba yaratangaje ko mu gihe cya vuba irimbi riba ryabonetse mu Murenge wa Gahanga nk’uko yabisobanuye ati “Twemeranije n’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro ko haza gushakwa ubutaka buzajya bukoreshwa mu gushyingura kuko irimbi ari igikorwa remezo gikenewe, kandi biri mu bushobozi bwacu”.
Abaturage ba Gahanga bakaba barishimiye ubuyobozi bwabegereye ngo bubakemurire ibibazo muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza.



















TANGA IGITEKEREZO