00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda ya Girinka yashyizwe mu maboko ya Sosiyete Sivile

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 12 May 2017 saa 12:02
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Girinka, Guverinoma y’u Rwanda yeguriye imiryango itari iya Leta igera kuri itandatu imicungire n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Mu byeguriwe iyi miryango, harimo no kugera ku ntego yiyemejwe yo gutanga inka ibihumbi 350 ku miryango itishoboye, bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko kuva mu 2006 iyi gahunda yatangira hamaze gutangwa inka zigera ku bihumbi 280.

Nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono tariki ya 11 Gicurasi 2017, abayobozi bagaragaje ko kwegurira gahunda ya Girinka Sosiyete Sivile, bizagira uruhare mu gukemura ibibazo byakunze kuyigaragaramo birimo kuba inzego z’ibanze zaratangaga izo nka mu buryo bunoze, kuzigurisha, kuzifata nabi n’ibindi.

Nk’uko The Newtimes yabyanditse, ku ikubitiro, Sosiyete Sivile izahita itanga inka 1 500 zaguzwe mu mafaranga miliyari 1.1 z’amanyarwanda yatanzwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda imaze guhindura imibereho ya benshi.

Uretse kuba gahunda ya Girinka yaragize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, imibare igaragaza ko yanazamuye umusaruro w’umukamo ukava kuri toni 7 000 mu 1994, ukagera kuri toni ibihumbi 700 mu 2016.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Kayisinga, yatangaje ko hari n’izindi zigera ku bihumbi bitatu zaguzwe n’iyi minisiteri zizatangwa uyu mwaka.

Ati” Turi no gushaka inkunga iturutse mu bafatanyabikorwa bacu mu iterambere, mu Banyarwanda ubwabo cyangwa se abaterankunga mpuzamahanga kugira ngo tuzabe twageze ku ntego twihaye mu mpera z’uyu mwaka.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko Sosiyete Sivile zeguriwe iyi gahunda zizakoresha ubunararibonye n’ubumenyi mu bijyanye na gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bigatuma Girinka igera ku ntego zayo.

Ibi kandi binashimangirwa n’imwe mu miryango yeguriwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Girinka, ivuga ko izita ku bijyanye no gufasha abazihawe kurushaho kwiteza imbere.

Umuyobozi wa Heifer International Rwanda, Charles Kayumba, yavuze ko bazashyira imbaraga mu guhuza aborozi n’amasoko ndetse no kubafasha kugera kuri serivisi z’imari.

Yagize ati “Ntabwo ari ugushyira inka mu maboko y’abaturage gusa, ahubwo no guherekeza aborozi ukamenya ko inka bahawe zagize icyo zihindura mu mibereho y’umuryango n’igihugu muri rusange.”

Mu bushakashatsi bwakozwe na RGB mu 2016 ku bijyanye n’uko abaturage bishimira serivisi zitangwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bwagaragaje ko 34.6% basanga bamwe mu bari bakwiye inka batazihawe mu gihe 28.1% bo bavuze ko hari abazihawe batabikwiye.

Umwaka ushize Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje ko cyabashije kugaruza inka 2 437 mu 5 241 zari zarahawe abatazikwiye n’izari zaragurishijwe.

Umuyobozi w'Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, Prof. Shyaka Anastase mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .