00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda yo gufotora abashaka ‘e-Indangamuntu’ yasubitswe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 October 2026 saa 12:46
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, cyatangaje ko gahunda yo gufotora abantu batarafotorwa kugira ngo bahabwe Indangamuntu Koranabuhanga, e-Indangamuntu, yasubitswe by’agateganyo.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

NIDA yatangaje ko gahunda nshya y’aho ibikorwa byo gufotora bizabera mu mirenge itandukanye izamenyeshwa abaturage mu minsi iri imbere.

Iki kigo cyasabye abaturage bakeneye gukosora amakuru ari mu irangamimerere ryabo kubikora hakiri kare, mbere y’uko ibikorwa byo gufotora bisubukurwa.

Amakuru ashobora gukosorwa arimo amazina, amazina y’ababyeyi, aho umuntu yavukiye, imyaka n’andi makuru y’irangamimerere. Abakeneye izi serivisi basabwe kwegera abashinzwe irangamimerere mu mirenge batuyemo.

NIDA yashimangiye ko nubwo ibikorwa byo gufotora byasubitswe, gahunda yo gutanga no kwemeza amakuru (pre-enrollment) ikomeje.

Abaturage bashobora gukomeza gukora iyo gahunda bifashishije urubuga Irembo, mu rwego rwo kwitegura guhabwa e-Ndangamuntu igihe ibikorwa byo gufotora bizaba byongeye gusubukurwa.

NIDA ntiyatangaje igihe nyacyo ibikorwa byo gufotora bizasubukurirwa, gusa yavuze ko amakuru ajyanye n’ahazabera ibi bikorwa azamenyeshwa abaturage mu minsi iri imbere.

Muri Kanama 2026, NIDA yari yatangaje ko hamaze gufotorwa abantu barenga miliyoni zirindwi bazakorerwa Indangamuntu Koranabuhanga (e-indangamuntu).

Gahunda yo gufotora abashaka 'e-Indangamuntu' yasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages