00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Gahunda yo kwimura abatuye ahashobora gutwarwa n’ibiza iragenda biguruntege

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 11 May 2013 saa 08:02
Yasuwe :

Mu mu gihe mu mujyi wa Kigali abatuye ahashobora gutwarwa n’ibiza ndetse n’ubuzima bw’abahatuye, bamwe muri bo barimuwe abandi bakaba bagishakishirizwa aho bazatura,ariko hari abacyinangiye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ushinzwe ibidukikije mu mujyi wa Kigali Geoffrey Kyatuka, yagize ati “Bamw mu bagomba kwimuka barimutse ariko abandi batarabikora na bo ni uguhozaho inyigisho mu rwego rwo kubasobanurira ko bagomba kurinda ubuzima bwabo. Kugeza ubu hamaze kwimuka abagera mu 3625 gusa mu (…)

Mu mu gihe mu mujyi wa Kigali abatuye ahashobora gutwarwa n’ibiza ndetse n’ubuzima bw’abahatuye, bamwe muri bo barimuwe abandi bakaba bagishakishirizwa aho bazatura,ariko hari abacyinangiye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ushinzwe ibidukikije mu mujyi wa Kigali Geoffrey Kyatuka, yagize ati “Bamw mu bagomba kwimuka barimutse ariko abandi batarabikora na bo ni uguhozaho inyigisho mu rwego rwo kubasobanurira ko bagomba kurinda ubuzima bwabo. Kugeza ubu hamaze kwimuka abagera mu 3625 gusa mu bihumbi 10 bigomba kwimuka, bari batuye muri Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo.”

Yakomeje asobanura ko n’imidugudu bazimukiramo nka Rusheshe mu karere ka Kicukiro, Kadobogo muri Nyarugenge n’umudugudu wa Jari muri Gasabo, ko ibikorwaremezo byakozwe nk’imihanda, gukata ibibanza ku buryo ufite ubushobozi yahita agura, na ho abatishoboye bakaba bakirimo gushakisha uburyo babubakira.

Kyatuka yavuze ko kandi usanga hari abibwiriza kwimuka batabisabwe ngo hakaba n’abandi bakinangira ariko bakaba bagikomeje kugirwa inama bahereye mu buyobozi bw’ibanze ko bagomba gukiza ubuzima bwabo.

Iki gikorwa ngo giteganyijwe kurangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2013. Umujyi wa Kigali wari watangaje ko bitarenze tariki ya 31 z’ukwezi kwa Werurwe 2013, abaturage bagera ku bihumbi 10 mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba barimutse aho bari batuye, mu kubarinda guhitanwa n’ibiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages