00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda za leta zidakomeza gukangurirwa abaturage ziragenda biguru ntege

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 14 May 2013 saa 05:43
Yasuwe :

Kugira akarima k’igikoni n’ ikayi y’imihigo y’umuryango ni kimwe muri gahunda inzego za leta zikunze gushishikariza abatirage, ariko hari bamwe mu baturage bavuga ko izi gahunda zitacyubahirizwa uko bikwiye, kuko bamwe muri bo bavuga ko usanga abayobozi batazibabwira abandi ntibazibutswe.
Akarima k’igikoni ni akarima gato gashyirwa mu rugo ku irembo cyangwa mu gikari gahingwamo imboga zifite uruhare runini mu kubaka umubiri w’umuntu. Zirimo lengalenga, imbogeri, amashu, inyanya, (…)

Kugira akarima k’igikoni n’ ikayi y’imihigo y’umuryango ni kimwe muri gahunda inzego za leta zikunze gushishikariza abatirage, ariko hari bamwe mu baturage bavuga ko izi gahunda zitacyubahirizwa uko bikwiye, kuko bamwe muri bo bavuga ko usanga abayobozi batazibabwira abandi ntibazibutswe.

Akarima k’igikoni ni akarima gato gashyirwa mu rugo ku irembo cyangwa mu gikari gahingwamo imboga zifite uruhare runini mu kubaka umubiri w’umuntu. Zirimo lengalenga, imbogeri, amashu, inyanya, ibitunguru, karoti, imbwija n’ibindi. Kagizwe n’igitaka cyubakiye gifumbirwa. Uretse kuba ari umurima ubyazwa umusaruro, ugiriwe isuku ni n’umutako ku muharuro cyangwa mu rugo.

Ikaye y’imihigo yandikwamo imihigo umuryango runaka wiyemeje ko uzahigura, kugira ngo igihe runaka inzego zibe zayikurikirana zinamufashe muri iyo nzira.

Tariki ya 9 Ukwakira 2012, ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe umuryango kwatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana, Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien yasabye abayobozi kumenya imiryango idafite akarima k’igikoni, idafite ikayi y’umuryango ndetse n’umuhigo w’umuryango uko ukwezi kukarangira babifite.

Nyamara n’ubwo izi gahunda ziba zigamije imibereho myiza y’abaturage, hari bamwe usanga bazigendamo biguru ntenge. Urugero ni abaturage batuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko impamvu batitabira ibi bikorwa ari uko batabibwirwa n’inzego z’ibanze.

Mu gihe abandi bavuga ko n’iyo izi nzego zibibabwiye ariko ko zitabibibutsa, mu gihe hari n’abandi bavuga ko na bamwe mu bayobozi babakangurira izi gahunda hari igihe usanga ibi bikorwa ntabyo bafite mu ngo zabo.

Ikaye y’imihigo y’umuryango yo usanga abaturage batuye mu Murenge wa Kanyinya batayizi, kuko abaganiriye na IGIHE bayitiranyaga n’ikaye y’ibibazo buri muturage asabwa kugira yandikwemo ibibazo bye uko bikurikiranwa n’uko byakemutse.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Kanyinya ngo bugire icyo bubivugaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages