00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Ababyeyi bakanguriwe kudaha akato abana bafite ubumuga

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 26 October 2015 saa 09:19
Yasuwe :

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’umushinga wita ku gutanga uburezi n’uburere ku bafite ubumuga (EEE Project) wagaragaje ko abafite ubumuga muri aka karere bageze ku bihumbi 8596, ababyeyi barasabwa kudaha akato abana bafite ubumuga kuko ari abana kimwe n’abandi kandi na bo batsinda mu ishuri iyo bitaweho.

Ububushakashatsi bwerekanye ko 67% by’abana bafite ubumuga muri aka Karere baba barabuvukanye.

Ubwo hasozwaga amahugurwa yagenewe bamwe mu babyeyi b’abana bafite ubumuga karere ka Gakenke,Turatsinze Felicien, umukozi w’umushinga EEE Project yabasabye kwita kuri bene aba bana.

Yagize ati “Turi gutanga amahugurwa nk’aya kugira ngo ababyeyi barusheho gusigasira amagara y’abana bafite ubumuga kuko ari abana nk’abandi kandi turasaba kutabaha akato.”

Turatsinze akomeza avuga ko iyo umwana yitaweho ntatereranywe kabone n’iyo yaba afite ubumuga bituma akura yisanga mu muryango nyarwanda akaba yabasha no gutsinda mu ishuri.

Uwingeneye Florence, umubyeyi w’umwana ufite ubumuga utuye mu murenge wa Gashenyi avuga ko nyuma y’amahugurwa yahawe n’uyu muryango byatumye arushaho guhindura imyumvire.

Ati “Mfite umwana ufite ubumuga ariko haraho nageraga nkiheba nkaba namushyira mu kato ariko ubu bitewe n’inyigisho nahawe nzajya mufata nk’abandi bana”.

Uwingeneye akomeza avuga ko yigishijwe uburyo bwo kumwitaho kandi agiye kugira inama ababyeyi bagenzi be bahimba abafite ubumuga amazina atandukanye arimo Kiragi, Karema n’andi aho we abona ko ayo mazina apfobya abafite ubumuga.”

Nyuma y’ubu bushakashatsi bwakozwe na EEE Project, bamwe mu bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babajyanye mu kigo bigishirizwamo giherereye mu karere ka Nyabihu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages