Kutagira amashanyarazi byabangamiraga abakozi n’abivuriza kuri iki kigo nderabuzima cyatangiye muri Nyakanga 2015, kikabona amashanyarazi muri Mutarama 2017.
Umuforomokazi kuri iki kigo, Mukangwije Aventine, avuga ko mbere yo kubona amashanyarazi bakoreshaga moteri (power generator), ariko yabatenguha bikabagamira itangwa rya serivise.
Yagize ati “Nigeze kwakira umubyeyi ari nijoro amererwa nabi cyane, ntangira gushaka umutsi kandi nkoresha itoroshi nkabura uko nyifata, nkayifata mu kanwa kugira ngo nyegereze aho umutsi uri, birangora cyane ariko umutsi ndawubona.”
Yakomeje agira ati “Twagiraga imvune mu kazi, murabona ko kwa muganga hakenerwa isuku cyane, bityo twafataga ibikoresho tukabyikorera ku mutwe tukajya ku kigo Nderabuzima cya Nemba kubisukuzayo (sterilization).”
Mukangwije anavuga ko hari igihe ibikoresho bisukuye byabashiranaga ndetse akenshi abagore batwite bakabura inkingo zabikwaga i Nemba kuko zikenera gukonjeshwa muri firigo.
Ati “Wajyaga kubona ukabona firigo yazamutse kuko twakoreshaga firigo ducanye peteroli, ubwo bikaba ngombwa ko twongera kujya i Nemba kuzikonjesha kuko muri firigo inkingo zitagomba kurenza dogere 8 (8oC) ntizinajye munsi ya dogere 2 (2oC). Ubu rero aho tuboneye umuriro, byose turabyisukurira hano ugasanga akazi karagenda neza.”
Anavuga ko hariho igihe udukoresho dupima malariya (nk’igihe umuntu aje afite umuriro) twashiragamo umuriro kuko twakoreshaga imirasire y’izuba, igihe ritavuye bakabura uko babigenza, ariko ubu badushyira ku muriro.
Kanyamahanga Jean de Dieu, Umubaruramari w’Ikigo Nderabuzima cya Nganzo, avuga ko kuva aho iki kigo kiboneye umuriro abahivuriza bagenda biyongera kuko serivisi zirihuta kandi hari n’ibizamini ubu bakora batashoboraga gukora mbere yo kubona umuriro. Ati “Mbere twakiraga abantu bari hagati ya 800 na 1000 ariko ubu bageze ku 1800 ku kwezi.”
Abahivuriza bashima serivisi nziza
Abivuriza kuri iki kigo nderabuzima bashima uko serivise zisigaye zarateye imbere kubera ko cyabonye amashanyarazi.
Mukarwego Triphine, umubyeyi w’abana batanu utuye mu Murenge wa Janja, avuga ko yigeze kurwariza kuri iki kigo nderabuzima cya Nganzo kitarabona umuriro, akagorwa no kujyana umurwayi ku bwiherero nijoro, kandi ubu na serivise zirihuta.
Ati “Ubu haba hacanye ku buryo n’uhageze bwa mbere ari nijoro agenda asoma akamenya aho serivisi yose ashaka itangirwa. Nkanjye ubu ndi muri maternité, ugize ikibazo arahamagara umuganga agahita aboneka, agacana amatara akamuvura. Turabasha gusharija telefoni tukavugana n’abasigaye mu rugo, turishimye, turi mu mucyo, ahubwo turashimira cyane leta yazanye uyu muriro.”
Ibikorwa byihutirwa mu gukwirakwiza umuriro
Gahunda ya Leta yo gukwirakwiza umuriro mu cyaro ishyira ibigo nderabuzima mu duce twihutirwa kugezwaho amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2018.
Kuri ubu ibigo by’ubuvuzi bigera kuri 92% ubariyemo ibigo nderabuzima n’ibitaro bikuru bifite amashanyarazi. Intego ikaba ari uko byose (100%) bizaba bifite amashanyarazi bitarenze umwaka utaha, nk’uko umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza umuriro mu gihugu (EARP) mu kigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), Umugwaneza Clementine, yabitangarije IGIHE.
Mu bindi byihutirwa kugezwaho umuriro harimo inyubako zikorerwamo n’inzego z’ubuyobozi bwa leta, amashuri, ingomero z’amazi, ndetse n’ibikorwa bibyara inyungu birimo amasoko, udukiriro, amakusanyirizo y’amata n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO