Ni igikorwa cyakozwe n'umuryango Baho Neza uterwa inkunga na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y'ubuzima, ugashyirwa mu bikorwa na HDI, kigamije gufasha abana b'abakobwa babyaye bakiri bato, kudatakaza amahirwe yabo kubera kuba ababyeyi imburagihe.

Bamwe muri aba bana b'abakobwa babyaye bakiri bato, bavuga ko kuba batarigeze basobanukirwa iby'iri tegeko ryo gukuramo inda, byatumye batakaza amahirwe bari bafite arimo kwiga, kurera nabo bagikeneye kurerwa nta n'ubushobozi bafite n'ibindi.

Mukagatarama Solange ni umwe muri bo yagize ati "Natewe inda n'umusore w'imyaka 17 amfashe ku ngufu, njye nari mfite 16 nigaga mu mashuri abanza. Nkimara kumenya ko ntwite nahise mva mu ishuri, ubu sinagira icyo nkora n'uyu mwana, mu rugo nta bushobozi bafite na Se w'umwana ntacyo amarira, mu by'ukuri simbayeho neza, iyo nza kumenya iri tegeko ryo gukuramo inda mba narabikoze sindate amahirwe yo kwiga".

Akingeneye Magnifique wo mu Murenge wa Cyabingo na we yagize ati" Natwise mfite imyaka 18, byarangoye kwiyakira ku buryo natekereje kuyikuramo ariko nakumva ko uyikuyemo aba ari hagati y'ubuzima n'urupfu ndabitinya, ku buryo hari n'umuganga wambwiye ko kuyikuramo byemewe ariko nkagira ngo banamfunga, ariko iyo nza kumenya ko hari itegeko ribinyemerera nari kuyikuramo kuko kurera biramvuna kandi nanjye ngikeneye kurerwa".

Impuguke mu by'ubuzima rusange by'umwihariko mu buzima rusange mu kigo cy'ubuzima n'iterambere HDI, Mporanyi Theobald, avuga ko bafite gahunda yo kuzenguruka uturere twose basobanura iby'iri tegeko.

Yagize ati "Dufite gahunda yo kuzenguruka igihugu dusobanura iby'iri tegeko, kuko hakiri abavuga ngo u Rwanda rwatoye itegeko ryo gukuramo inda kandi hari uko bikorwa n'ibyo bagenderaho, kuko ubikoze binyuranyije n'iri tegeko aba akoze icyaha gihanwa n'amategeko, aha dusobanura iby'iri tegeko kugira ngo hatagira ubikora aciye muri magendu n'ahandi, kandi gukuramo inda si agahato ahubwo ni ubushake"

Kuva mu 2018, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryavuguruye zimwe mu ngingo zirebana n’icyaha cyo gukuramo inda, rikuraho ibyafatwaga nk’inzitizi ku wabyemerewe.

Ingingo ya 125 y’iri tegeko ivuga ko ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo; kuba utwite ari umwana; kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.

Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Nzamwita Deograthias avuga ko ikibazo cy'abana babyaye bakiri bato kibahangayikishije cyane kuko baba ababyeyi imburagihe bikabagora, gusa ngo bazakomeza gukora ubukangurambaga kuri iri tegeko ryo gukuramo inda kugira ngo bagabanye ingaruka aba bana bahura nazo.

Yagize ati "Ikibazo cy'abangavu babyara bakiri bato kirahangayikishije cyane, kuko usanga bibagiraho ingaruka cyane mu kubyara kuko hari n'abahasiga ubuzima, rero ni byiza ko bamenya neza iby'iri tegeko ryo gukuramo inda ku babishaka, kugira ngo tugabanye ingaruka bibagiraho, tuzakomeza ubu bukangurambaga, ariko twibanda ku kubasaba kwirinda ababashuka kuko nibyo byabafasha kuruta kwishora mu bibi"

Mu Karere ka Gakenke mu myaka itatu ishize abana b'abakobwa babyaye bari munsi y'imyaka 18, babarirwa kuri 678, aho mu mwaka ushize wonyine habaruwe abasaga 200, bagiye bahura n'ibibazo birimo gutakaza amashuri, kwirukanwa mu muryango bibaviramo gukora uburaya n'ibindi.

Abangavu basobanuriwe uko itegeko ribaha uburenganzira bwo gukuramo inda ntibibagireho ingaruka
Abangavu basobanuriwe uko itegeko ribaha uburenganzira bwo gukuramo inda ntibibagireho ingaruka