Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa, Ruhashya Charles, yabwiye RBA ko kuva bamenya ayo makuru kuwa 24 Nyakanga 2017 bashakishije bakabura imirambo yabo.
Yagiye ati “Bari abagabo batatu, uwo bita Matabaro Alexis, Ntirenganya Stefanie na Nizeyimana Donatien bagiye gucukura amabuye y’agaciro, ariko baza gusanga hasi harimo amazi, bigira inama yo kuyakuramo ngo bakomeze bacukure amabuye y’agaciro bifuzaga. Bageze aho bashyiramo umupira ngo bayakuremo bakoresheje moteri, bakuruyemo make moteri iza kwanga. Bigira inama yo kujyana moterri hepfo aho bacukuye muri metero hafi 28, bahageze baburirayo umwuka. Na n’ubu abaturage batabaje ariko tuvuyeyo nta gisubizo kubera imiterere yaho.”
Yakomeje asobanura ko muri uyu murenge ari ubwa mbere habereye impanuka nk’iyi, asaba abaturage kwitwararika mu gihe bacukura amabuye y’agaciro cyane cyane birinda kujyana ibikoresho bikoreshwa na lisansi munsi y’ubutaka kuko bishobora gutuma babura umwuka.



















TANGA IGITEKEREZO