00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abanyabukorikori bugarijwe no kubura isoko

Yanditswe na

Nshimiyimana J.B

Kuya 2 October 2015 saa 08:56
Yasuwe :

Abakora imirimo y’ubukorikori n’ubugeni bo mu karere ka Gakenke baravuga ko nta soko rihagije babona kubera ko batuye mu cyaro.

Gakenke ni kamwe mu turere dufite abantu bakora ubugeni n’ubukorikorikori, wagera mu mirenge ya Ruli na Rushashi byo bikaba akarusho, kuko uhasanga ibihangano byinshi ndetse banemeza ko ubugeni ari umuco wabo kuva kera.

Bazwiho gukora Imitako mu birere, guhuza imitako ikoze mu mpapuro n’imyenda n’ibindi, ariko bagaragaza ko bafite ikibazo kibakometeye cyo kutagira isoko ry’ibyo bihangano byabo.

Umwe mu bakorera muri koperative COPARU ikorera mu murenge wa Ruli yagize ati” Hajyaga habaho ingendoshuri umuntu akamenyana n’ abandi, babona amasoko batabasha guhaza bakarangira na bagenzi babo, none ubu ntibikibaho.”

Uretse kutabona ingendoshuri, ngo n’ agace bakoreramo ntikabemerera gucuruza kuko ari icyaro n’ imihanda yaho ikaba ari mibi.

Dusabyemariya Madeleine ukora imitako n’ amakarita, avuga ko umuhanda wabo ukozwe neza byaborohera kubona abakiriya babagana. Ibi kandi ngo byaborohereza ingendo bagemura ibikoresho byabo mu mujyi wa Kigali, n’ ahandi mu gihugu.

Yagize ati”kuba umuhanda wacu ari mubi, bituma kujya I Kigali bitugora tukanakoresha amatike menshi. Binatuma amamodoka menshi atagera muri uyu murenge bityo ibikoresho byacu bikabura abakiriya”

Gusa ku kibazo cy’ amasoko, umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke Odette UWITONZE, avuga ko mu gihe baba bafite ibikoresho bikiri mu bubiko, babavuganira bikajyanwa mu Kinigi.

Aganira na IGIHE yagize ati” Bo ubundi bakoranaga n’ Abadage b’ aho I Ruli. Ariko niba hari ibimaze igihe biryamye, twavugana n’ ubuyobozi bw’ ihuriro byose bikajyanwa mu Kinigi.”

Aha mu Kinigi bijyanwa, ngo birihuta cyane kuko bigurwa n’ abakerarugendo baza gusura ingagi.

Uyu muyobozi kandi avuga ko n’ ikibazo cy’ umuhanda cyenda gukemuka, bityo ubucuruzi muri utwo duce bukarushaho gutera imbere. Avuga ko ingengo y’ imari y’ umwaka utaha izasiga umuhanda wubatswe.

Ibi bigaragaye nyuma y’ aho mu mwaka wa 2012, hafunguwe ihuriro ku rwego rw’ igihugu rifasha abanyabukorikori kugeza ibicuruzwa ku babikeneye ariko bakavuga ko nta nyungu babona.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages