Aba baturage bari barabaruriwe imitungo yabo mu Ukuboza 2016, babwirwa ko bagombaga kwishyurwa muri Mutarama 2017 ndetse ngo bari barabujijwe kugira ikindi bakorera mu masambu yabo.
Mbonigaba Adéodatus yagize ati “Mpafite inzu ntuyemo n’iz’ubucuruzi, abakozi bo ku karere baratubariye turasinya, batumenyesha ko nta kintu twemerewe kongera ku byo twabariwe, ahubwo ko bazatwishyura mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka ariko ubu twatunguwe n’uko bagiye kubarira abandi bo ku kandi gasozi ntibanatubwira niba twe twasubirana ibyacu.”
Ukwigize Ladislas na we ahafite inzu n’ikibanza na we avuga ko bakwiye kubakura mu gihirahiro bagasesa amasezerano bagiranye.
Ati “Mu kwezi kwa cumi n’abiri 2016 twasinyiye ingurane batubwira ko nta kintu kindi twemerewe kuhakorera ngo tuzishyurwa ku kwa mbere none twarahebye, twifuza ko twakurwa mu gihirahiro tukongera kugira uburenganzira busesuye ku mitungo yacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias avuga ko iyi gahunda yo kubaka ibitaro yahuye n’ibindi bikorwaremezo bagahitamo kubyimurira ahandi. Asaba aba baturage ko bakomeza gukoresha imitungo yabo yari yarabaruwe kuko hatagikenewe.
Ati “Aha twahasanze umunara, icumbi ry’abarimu ndetse n’inzu y’ikusanyirizo ry’amata hakiyongeraho n’izi nzu z’abaturage ku buryo kubaha ingurane byasabaga miliyoni zirenga 200. Aya mafaranga ni menshi;hari ibindi yakora.
Twahisemo gushaka ahandi kandi twamaze kubona agasozi keza bizubakwaho, ubu turi kubarira abahafite imitungo ku buryo hatagize igihinduka imirimo yo kubaka yatangirana n’ukwezi kwa kane. Abo twari twarabariye basubirana imitungo yabo kuko hatagikoreshejwe.”
Abatuye muri aka gace bemerewe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame muri Werurwe 2016, kubakirwa ibitaro mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gakenke.



















TANGA IGITEKEREZO