00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abaturage batangiye kwigishwa kurwanya ibiyobyabwenge na SIDA binyujijwe mu mikino

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 30 March 2022 saa 09:23
Yasuwe :

Abaturage bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gakenke bakanguriwe kwirinda gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA binyujijwe mu marushanwa y’umupira w’amaguru.

Ubu butumwa bwatangiwe mu bukagurambaga bw’icyumweru buzanyuzwa mu mikino y’umupira w’amaguru, bugamije gushishikariza abantu kwirinda ibikorwa byose bijyanye no gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge no kwirinda SIDA, kwibumbira mu makoperative no guhanga imirimo mishya itanga akazi ku bandi.

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye amarushanwa, ruvuga ko uyu ari umwanya mwiza rubonye ndetse ko ubafasha kumva neza ubutumwa rugenewe bukagera kuri benshi.

Kwizera Jean d’Amour wo mu Murenge wa Kamubuga yagize ati “Kamubuga ni ho hambere muri Gakenke harangwaga ibiyobyabwenge byatumaga ntacyo tugeraho, urubyiruko rugashaka imburagihe, imiryango yabo igahoramo amakimbirane, ubusambanyi ari bwinshi kubera ibiyobyabwenge urumva na SIDA ntiyaburaga kuri bamwe. Kubera ubukangurambaga nk’ubu byaragabanutse cyane, noneho iyo ubutumwa bunyuze mu mikino kuko tuyikunda tubwumva kurushaho natwe bikatworohera kubukwirakwiza muri bagenzi bacu.’’

Byiringiro Emmanuel wo mu Murenge wa Nemba na we yagize ati “Hari urubyiruko rwinshi harimo n’abakuze bari barabaswe n’ibiyobyabwenge kandi ubikoresha ntatana n’ubusambanyi bushobora kumukururira SIDA. Kuduha ubutumwa nk’ubu binyuze mu mikino cyane ko ubona abayitabiriye ari benshi byumvikana kurushaho, natwe turicara tukaganira tukabona ko ntaho byatugeza tugashaka ibindi dukora kandi ibi byaha bizagabanyuka nta kabuza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko bateguye gukora ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA binyuze mu mikino kuko ariyo siporo abaturage baho bakunda.

Yagize ati “Iki gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Gakenke n’umufatanyabikorwa wacu FXB, aho twatekereje gutanga ubu butumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge na SIDA binyuze mu mikino kuko ariyo siporo abaturage bacu bakunda cyane cyane urubyiruko. Ubu icyo turimo kwibandaho ni ukubafasha kwihangira imirimo no kwibumbira mu makoperative bashaka icyo bakora mu buhinzi, ubworozi n’ibindi bibateza imbere aho kwijandika mu byaha nk’ibi.’’

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu tugize Intara y’Amajyaruguru gahana imbibi n’aka Burera gakora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ahakunze kugaragara cyane ibiyobyabwenge bikinjizwa muri Gakenke binyujijwe Mirenge ya Kamubuga byiganjemo, Nemba, Karambo na Gashenyi.

Muri utu duce bari mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu mukino w’amaguru, aho amakipe ane azitwara neza azahembwa imipira yo gukina n’amafaranga.

Ibiyobyabwenge bikunze kwinjizwa mu gihugu biturutse mu bihugu bya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyinshi birimo kanyanga n’urumogi byinjirira mu Ntara y’Amajyaruguru muri Gakenke.

Mu kwezi kwa kabiri gusa uyu mwaka, mu Ntara y’Amajyaruguru hafatiwe litiro zigera ku 3650 za kanyanga, ibilo 29 by’urumogi n’udupfunyika twarwo 2215. Byose byangirijwe mu maso y’abaturage bigishwa ububi bwabyo n’ingaruka bigira ku muryango Nyarwanda birimo urugomo no guhungabanya umutekano.

Amakipe mbere yo gutangira umukino n'abari baje kuwureba babanje guhabwa ubutumwa bujyanye no kurwanya ibiyobyabwenge na SIDA
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge na SIDA bwanyujijwe mu marushanwa y'umupira w'amaguru ndetse hazanatangwa ibihembo ku bazayatsinda
Ikipe y'Umurenge wa Nemba yahatanye n'iyo mu Murenge wa Kamubuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages