Leta y’u Rwanda ifatanije na banki y’Isi yatangije umushinga wo kongera ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kwitegura neza itangira ry’amashuri muri Nzeri 2020, ibi bikazafasha abanyeshuri kwiga neza nta bucucike, kugabanya ingendo ndende abanyeshuri bakoraga no kugabanya imibare y’abana bata ishuri.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke babonye akazi muri iki gikorwa, bavuga ko batigeze bahangayikishwa n’uko imirimo bakoraga yahagaze kubera Coronavirus kuko bahise babona akazi kabaramiye ntibicwe n’inzara.
Nzamurambaho Thomas ni umwe mu bakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto yagize ati"Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agisohoka tukumva moto zihagaritwse, nabungije umutima numva ko dupfuye, ariko kuva iri yubakwa ry’ibyumba by’amashuri ryatangira turahembwa neza tukabona icyo kurya gihagije, na mituweli niteguye kuyitanga ntagukererwa, mu by’ukuri tumeze neza".
Habiyambere Damien nawe ati "Natwaraga abagenzi ku igare, turi mu bo bahagaritse kugeza ubu, ariko ikintu dushimira Leta yacu ni uko itureberera. Kuva baduha akazi mu kubaka amashuri nta kibazo dufite, byaturinze inzara imiryango yacu ibayeho neza, ahubwo byatumye mbona akazi kanyinjiriza kuruta ako nakoraga".
Ibi bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ababikora baba bambaye udupfukamunwa, birinda kwegerana bagahana intera ya metero hagati yabo n’ibindi bibafasha gukomeza kwirinda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, avuga ko ibyumba by’amashuri byatanze umusaruro ukomeye ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, yaba abagizweho ingaruka n’ibiza n’abari basanzwe bakora imirimo ibatunga ariko bakaba batakiyikora kubera Covid-19.
Ati "Birumvikana hari abaturage bari barahagaze mu mirimo bakoraga buri munsi ibatunze kubera kwirinda Covid-19, byari bigoye ko umuntu yahagarara ukwezi akiyongeza ukundi ntacyo akora. Nubwo aya mashuri azagabanya ubucucike mu mashuri, aba bahakora nta kibazo cy’imibereho bafite”.
Akomeza avuga ko aba baturage bibutswa kuzigama kuko umuntu aterwa atiteguye, bikazanabafasha ko abana bazasubira ku ishuri bafite ibisabwa, bakanitangira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Kugeza ubu mu Karere ka Gakenke hari kubakwa ibyumba by’amashuri bigera kuri 54 n’ubwiherero bugera kuri 90, bikaba biteganyijwe ko mu ntangiriro za Kamena 2020, bazatangira kubaka ibindi byumba hafi 400.



















TANGA IGITEKEREZO