00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Bahangayikishijwe n’amakosa ari mu byangombwa ashobora kubabuza gutora perezida

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 24 May 2017 saa 08:38
Yasuwe :

Hari abaturage bo mu Murenge wa Kivuruga, mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bafite ibyangombwa bigaragaramo amakosa atandukanye ku buryo bafite ubwoba ko bishobora kubabuza amahirwe yo kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Tariki 3 na 4 Kanama 2017, nibwo Abanyarwanda batuye mu Rwanda no mu mahanga bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho bazaba bihitiramo umuyobozi uzayobora igihugu cyabo mu myaka irindwi iri imbere.

Mu gihe habura amezi abiri ngo ayo matora akorwe, imyiteguro yayo irarimbanyije mu gihugu hose, aho abaturage bari gushaka ibyangombwa byose bazakoresha kuri ayo matariki.

Gusa bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivuruga, mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bashobora kubuzwa gutanga ijwi ryabo muri ayo matora bitewe n’uko hari amakosa yagaragaye mu byangombwa byabo nk’indangamuntu.

Bizimana Evariste wiga mu mashuri yisumbuye, akaba agiye gutora ku nshuro ya mbere, yagize ati “Ni ikibazo, basohoye indangamuntu ngo ndi umugore [bibeshye igitsina], icya kabiri, hajeho izina rimwe kandi nkabona ko kugira izina rimwe atari byiza.”

Uyu musore avuga ko atewe impungenge no kuba ibyo byangombwa bye bishobora kumubuza amahirwe yo gutora umukuru w’igihugu ku nshuro ya mbere yari abonye ayo mahirwe.

Yavuze ko yagejeje ikibazo cye ku muyobozi ushinzwe irangamimerere ku murenge wabo amubwira ko azajya gukosoza indangamuntu ye ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), kandi ngo nta bushobozi yabona bwo kugerayo.

Gusa nubwo hari abatarabona ibyangombwa bibemerera gutora bitewe n’ibibazo bitandukanye, hari n’ababifitemo igisa n’uburangare batajya gufata
amakarita y’itora bategereje ko abayobozi bazabibamenyesha cyangwa ngo bakabibakorera.

Nkurunziza Protais utuye mu Kagari ka Sereri, yagize ati “Njye nategereje ikarita y’itora ariko ntayo ndabona kuko nzi ko bazizana mu rugo cyangwa se mukaba mwayisanga ku kagari ariko ntabyo ndabona. Ntabyo ndabaza kuko ngira ngo ni abayobozi babibwira abaturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Nkurunziza Jean Bosco, yavuze ko muri iki gihe bari mu kazi kenshi kajyanye no gukosora lisiti z’itora ndetse abafite ibibazo byatuma batitabira amatora bigakemurwa.

Nkurunziza avuga ko ku bafite ibyangombwa bifite ibibazo, Umurenge wasabye umukozi ubishinzwe mu biro by’irangamimerere kubafasha batiriwe bajya ku Kabindi ahari icyicaro cya NIDA, kugira ngo bajye kubikosoza.

Ati “Twasabye serivisi z’irangamimerere ko umukozi ubishinzwe yicara kuko byose byagiye muri za mudasobwa, hanyuma niba ari umuntu udafite indangamuntu cyangwa ikindi kibazo tukabikosora. Turi gukemura ikibazo cy’ingendo z’abantu bakomeza kugenda bagana i Kigali cyane ko zishobora no kubatera ubukene kandi hari abakozi babikora, cyane ko hari n’ibyuma by’ikoranabuhanga byabyoroheje cyane.”

Uyu muyobozi yavuze ko ku murenge bafite ubushobozi bwo gukosora amakosa yagaragaye ku byangombwa hanyuma bakabigeza kuri NIDA hakoreshejwe ikoranabuhanga, maze indangamuntu zigasohokera ku biro by’umurenge ari naho abaturage bazisanga. Yashimangiye ko ibyo bibazo kimwe n’ibindi bari guhura nabyo muri iyi myiteguro y’amatora, bizakemuka mu mpera za Kamena.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko hari uburyo buhari bwo kwihutisha itangwa ry’indangamuntu ku bazikeneye kugira ngo bitazabazitira mu gutora. Yashimangiye kandi ko bigeze aho bitinda, ubuyobozi bushobora kwishingira uwo muntu, bukemeza ko bumuzi kugira ngo atore.

Ati “Abayobozi bose twabiganiriyeho kandi bemera kudufasha. Ubu ngubu hirya no hino hari imbaraga ziri gushyirwa mu gufotora urubyiruko no kurugezaho amakarita yarwo y’itora; ubundi iyo byakomeye umuntu atarabona indangamuntu ye iyo ari kumwe n’umuyobozi uzi neza se na nyina nabyo bishobora kwemerwa akavuga ati ‘rwose ndamwishingiye ni uwa kanaka.”

Kuva tariki 7 kugeza 28 Gicurasi, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yohereje lisiti z’itora mu midugudu yose kimwe n’amakarita y’itora ku bazatora ku nshuro ya mbere, kugira ngo barebe ko bari kuri lisiti ndetse ko imyirondoro yabo imeze neza. Ku bashaka kwiyimura nabo bazahagirira amahirwe yo kubikora mbere y’uko hatangzwa lisiti y’itora ku buryo bwa burundu, tariki 20 Nyakanga 2017.

Kugeza ubu iyi komisiyo itangaza ko abanyarwanda bakabakaba miliyoni zirindwi ari bo bazitabira amatora y’umukuru w’igihugu 2017, biyongereyeho miliyoni 1.5 ugereranyije n’abatoye mu 2010. NEC kandi ivuga ko ikurikije icyigereranyo cy’abatoye referendum y’Itegeko Nshinga mu 2015 kuri 98%, yifuza ko iki cyegeranyo cyazagerwaho no mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwo bwiyemeje ko bugomba kwitabira aya matora ijana ku ijana ndetse ko nta mfabusa n’imwe izagaragara muri iyi ntara.

Umurenge wa Kivuruga nyir’izina, utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 18, muri bo abarenga ibihumbi 12 bagejeje igihe cyo gutora.

Hari abavuga ko bafite ikibazo cy'ibyangombwa ku buryo bashobora kudatora
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Nkurunziza Jean Bosco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages